Imikino

Umutoza ukomeye yemeye gutoza ikipe yo muri English Premier League.

Antonio Conte yagizwe umutoza mukuru wa Tottenham nyuma yo kwirukanwa kwa Nuno Espirito Santo.  Uwahoze ari umutoza wa Chelsea yasinye amasezerano y’amezi 18 kuri Stade ya Tottenham Hotspur.

Conte, ubu ufite imyaka 52, yari amaze igihe adafite akazi nyuma yaho avuye mu ikipe ya Inter Milan  muri shampiyona ya Serie A.

Yagaragaje kandi ko yanze akazi ka Spurs mbere yuko Nuno ashyirwaho muri Kamena kuko yumvaga akeneye ikiruhuko nyuma y’igihe ari i San Siro.

Ariko ubu yiteguye kugerageza no guhindukirira shampiyona ya English Premier League aho aje mu ikipe imaze iminsi iri kwitwara nabi muri uno mwaka wa shampiyona ya 2120/2022.  Umukino wa nyuma iheruka gutakaza muri ino shampiyona ikunzwe n’abatari bacye ku ino si, n’umukino yatsinzwemo n’ikipe ya Manchester United ibitego 3-0.

 

Conte yagize ati: “Nishimiye cyane kugaruka mu butoza kandi nkabikora mu ikipe iri gukina  Premier League.

“Tottenham Hotspur ifite ibikoresho bigezweho kandi ni imwe mu makipe afite  stade nziza ku isi.

“Sinshobora gutegereza gutangira gukora kugira ngo menyeshe ikipe ndetse n’abafana ishyaka mfite , imitekerereze n’ubushake  bintera ishyaka, nk’umukinnyi  ndetse ndi n’umutoza.

“Mu mpeshyi ishize ntabwo nabashije kuza kubera uko nari mbanye n’ikipe ya Inter Milan nk’umutoza ariko nagombaga gufata akaruhuko kugirango mbashe guhitamo neza ejo hazaza hanjye.

“Ariko ishyaka n’ubwitange bya Daniel Levy mu gushaka kunshinga iki gikorwa byari bimaze kugaragara.

“Ubu amahirwe amaze kugaruka, nahisemo kuza ntajuyaje.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 − 8 =


IZASOMWE CYANE

To Top