Umujyi wa Kigali mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 wateguye kuzakoresha miriyari zisaga 58,9, muri ayo mafaranga miriyari zisaga 29 ni yo yateganyirijwe kuzashyirwa mu ikorwa ry’imihanda ya kaburimbo itandukanye.
Byagaragajwe ubwo hemezwaga ingengo y’imari ya 2019-2020 Umujyi wa Kigali uzakoresha. Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu nama Njyanama y’umugi Masozera Gahunzire Pierre avuga ko ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali y’umwaka wa 2019-2020 ari 58.977.759.651, igice kinini cyayo kingana na 78%, cyateganyirijwe mu bikorwa by’iterambere ari naho iyo mihanda ibarizwa.
Masozera ati: “Hari imihanda yatangiye kwagurwa umwaka ushize ingana n’ibirometero 54.5, uyu mwaka nabwo duteganya kwagura indi mihanda ifite ibirometero 18.4 Muri iyo mihanda harimo uwa Nyabugogo-Gatsata, Kagugu-Batsinda-Nyacyonga, Nyabugogo-Nyanza-Rebero n’indi”.
Akomeza avuga ko hari n’umushinga wa kirometero 105 z’imihanda zizakorwa harimo Kabeza-Alpha Palace, Gasabo district-Kisimenti-Migina, Nyabisindu-Nyarutarama, ikazatwara miriyari 3.3. ndetse n’umuhanda wa Muhima Hospital-Nyabugogo, Kamutwa-Kinamba n’imihanda ya Gacuriro, bizatwara miriyari 6.5.
Umujyi wa Kigali utangaza ko imihanda yagurwa ahanini ngo iri mu mushinga wo kwitegura kuzakira inama mpuzamahanga y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Summit 2020) izabera i Kigali mu mwaka utaha.
Masozera atangaza ko mu ngengo y’imari isaga miriyari 29 hanateganyijwemo miriyari zigera kuri 5.4 zizakoreshwa mu kwagura ibiraro bibiri biri muri Nyabugogo mu rwego rwo gukemura ikibazo k’imyuzure ikunze kuhaba mu gihe k’imvura ikangiza byinshi.
Agira ati: “Kimwe muri ibyo biraro ni icyo ku muhanda uva mu mugi rwagati werekeza mu ntara y’Amajyepfo kiri hafi y’ahakunze kwitwa ku mashyirahamwe, hamwe n’ikindi kiri hepfo yacyo ku muhanda wahariwe imodoka nini (Poids Lourd), bikaba binyurwamo n’amazi menshi aturuka mu misozi agakusanywa na ruhurura ya Mpazi”.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me. Rutabingwa Athanase, yavuze ko impamvu iyo ngengo y’imari ishyira imbere imihanda ari ukugira ngo ingendo zorohe mu mugi.
Avuga ko ubuyobozi bunifuza ko ingendo zihuta kugera n’ubwo umuntu ufite imodoka ye bizagera igihe akajya ayisiga mu rugo akayoboka imodoka zitwarira abagenzi hamwe, bikagera n’aho imodoka nini ziharirwa imihanda yazo.
Me Rutabingwa agira ati: “Gahunda yo kwagura imihanda, ni uguteganya ko hazagera igihe bisi zitwara abantu benshi zigira imihanda yazo bityo zikihuta mu rwego rwo gukuraho ya mirongo y’abantu bazitegereza igihe kinini. Ni ikerekezo dufite tugamije korohereza abatuye Umujyi wa Kigali gukora ingendo, duteganya kandi ko tuzabigeraho muri iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”.
Ingengo y’imari y’Umujyi wa Kigali yagiye izamuka uko umwaka utashye, kuko mu mwaka wa 2015-2016 yari miliyari 17.7, mu 2016-2017 iba miliyari 18.5, hanyuma 2017-2018 iba miliyari 19.1, naho 2018-2019 umujyi ugenerwa miliyari 54.2 mu gihe umwaka wa 2019-2020 wagenewe miriyari 58.9.
