2019 ibyoherejwe hanze byiyongereyeho 3.8%

Mu mwaka ushize wa 2019, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byiyongereyeho 3.8% mu gaciro, ku madorari y’Amerika miriyoni 1,121.9 byariho mu mwaka wabanje wa 2018, bigera ku madorari miriyoni 1,164.5. Mu ngano ho, byiyongereye ku kigero cya 40.6%.

Ibi ni ibitangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR. Ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga, bigizwe ahanini n’ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’amabuye y’agaciro.

Kuba harabaye kwiyongera kunini mu ngano y’ibyoherejwe hanze bitajyanye no mu gaciro, Banki Nkuru y’u Rwanda ibisobanura igira iti “Ibyoherezwa mu mahanga bigizwe n’ikawa, icyayi, amabuye y’agaciro, kimwe n’impu, byagabanutseho 15%, bigera ku madorari miriyoni 263.9 muri 2019, ahanini bitewe no kugabanuka kw’ayaturutse mu mabuye y’agaciro (31.3) bitewe no kumanuka kw’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Hiyongeraho kwiyongera guto cyane ku ikawa (0.2%), no gusubira inyuma kw’icyayi (-4.6%) byongereye gusubira inyuma kw’ibyoherezwa mu mahanga biri gakondo”.

Zimwe mu ngero z’ibyoherejwe mu mahanga, n’ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga yinjije amadorari miriyoni 69.8, mu gihe mu mwaka wabanje yari yinjije amadorari miriyoni 68.7, naho ku cyayi cyo kwinjiza kwacyo habayeho kugabanuka ku kigero cya 4.6%, kinjiza amadorari miriyoni 86.3 mu 2019, bitewe no kugabanuka kw’igiciro cyacyo ku kigero cya -4.8%. Ku ngano y’icyayi u Rwanda rwari rwohereje mu mahanga, BNR igira iti “Mu birebana n’ingano, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 30,961 mu 2019 (ivuye kuri toni 30,903 mu 2018), ni ukuvuga inyongera ya 0.2%”.

Ku bijyanye n’amabuye y’agaciro yoherejwe hanze (Coltan, Cassiterite na Wolfram), habayeho kugabanuka mu gaciro ku kigero cya 31.3%, aho amafaranga yinjije ari amadorari miriyoni 97.6 mu 2019, avuye ku madorari miriyoni 142.2 mu 2018, bitewe no kutayakenera cyane ku isoko mpuzamahanga byatumye ibiciro bigabanuka. Ibiciro bya cassiterite byagabanutseho 7.2%, coltan ibiciro bigabanukaho 20.0%, naho wolfram bigabanuka ku kigero cya 18.8%.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 − 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top