Kawa ni igihingwa ngengabukungu gihingwa hafi ya hose mu Rwanda kuko ihingwa mu turere 27 muri 30 tugize u Rwanda, kikaba kimwe mu bihingwa bizwiho cyane kuba byinjiriza u Rwanda amadovize, ikagira n’umwihariko w’ubwiza ku isoko mpuzamahanga kubera imiterere y’u Rwanda.
Kawa ikaba itegerejweho kwinjiriza u Rwanda mu 2020 miriyoni 80 z’amadorari ya Amerika asaga miriyari 73 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga na Issa Nkurunziza ufite mu nshingano gukurikirana igihingwa cya kawa mu Kigo gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB, yayitangarije ko mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwohereje ikawa ku isoko mpuzamahanga kawa ingana na Toni zisaga ibihumbi 21 (21.000 tones) yinjiriza Igihugu amadorari y’Amerika asaga miriyoni 69 (69.000.000$).
Ku bijyanye n’uyu mwaka wa 2020, ku kwinjiza kwa kawa, Nkurunziza yagize ati “Turateganya kuzohereza mu mahanga Toni z’ikawa ibihumbi 26 (26.000 Tones) zikazinjiza amadorari miriyoni y’Amerika 80, angana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miriyari 73 (Frw 73.000.000.000)”.
Kugira ngo iyo ntego igerweho, Nkurunziza avuga ko abahinzi ba kawa biteguye kubona amafaranga menshi mu gihingwa cya kawa kubera ko igiciro k’ikiro k’igitumbwe cyazamutse aho cyavuye ku mafaranga 190 umwaka ushize wa 2019, kijya ku mafaranga 216 muri uyu mwaka wa 2020.
Hatangijwe kandi ubukangurambaga bugamije gushishikariza amakoperative y’abahinzi ba kawa ndetse n’inganda zitunganya kawa kugirana imikoranire myiza, abahinzi bakagemura kawa nziza kandi n’inganda zikayitunganya neza kugira ngo ikawa y’u Rwanda izakomeze kugira uburyohe.
Ikindi ni uko abahinzi bahawe ibiganiro bibahugura ku gufata neza kawa bayongera mu bwinshi no mu bwiza ndetse n’amahugurwa yatangiye ku bagoronome bo mu Mirenge yose yo mu Rwanda kugira ngo bafashe abahinzi ba kawa babigisha uburyo bwiza bwo kongera ubwinshi n’ubwiza bwa kawa.
Ingano y’ifumbire n’imiti yahawe abahinzi yariyongereye kugira ngo umusaruro ube mwinshi kuko hari ubuso bwateweho ibiti bishya bya kawa kandi nabyo bizatangira gutanga umusaruro
Ubutumwa ubuyobozi bwa NAEB buha abahinzi ba kawa ndetse n’inganda zitunganya kawa bugira, ni ukubabwira ko binjiye mu gihembwe cya kawa, bityo bagasabwa gusoroma kawa nziza kandi ihiye neza, bakayigemura ku gihe maze inganda zikayitunganya neza ku buryo izagera ku isoko mpuzamahanga ifite ubwiza, bigatuma yinjiriza Igihugu amadovize kuko akenewe mu kubaka Igihugu”.
