Abacunga umutekano bazwi nk’abasekirite baravuga ko babayeho nabi

Bamwe mu bakora umwuga wo gucunga umutekano mu bigo by’abikorera bavuga ko babaho ubuzima bubi kuko ibigo bakorera bitubahiriza amasezerano y’akazi bagirana. 

Nzitunga, ni izina ry’irihimbano ryahimbwe umusore w’imyaka 23 y’amavuko wasabye ko imyirondoro ye idatangazwa. Amaze imyaka igera kuri ibiri akora akazi ko gucunga umutekano.

Akorera kandi atuye mu Mujyi wa Kigali mu nzu y’icyumba kimwe yishyura ibihumbi 18, by’amafaranga y’u Rwanda. Aya ava mu bihumbi 50 ahembwa buri kwezi.

Usibye gukora amasaha 13 ku munsi yita igihe kirekire, uyu kimwe n’abandi batemera kugaragara mu itangazamakuru, baterwa impungenge no kuba amasezerano y’akazi basinya asigara mu mpapuro gusa.

Yagize ati “Nk’ubu nkanjye kontaro mfite, ivuga ko ninsiba umunsi umwe ntaje ku kazi, uwo munsi sinzawuhemberwa ariko bugacya ngakomeza akazi, ariko kuri ubu uwo ntuwuhemberwa bakanaguhagarika iminsi 8 itishyurwa. Iyo wongeye gusiba wagize ikibazo gikomeye barakwirukana burundu.Ujyamo bikaba nk’ikiraka ujyamo utazi ko ejo uzakora, igihe n’igihe bakwirukana, kuko ntabwo bakiri kubahiriza ya masezerano.”

Nzitunga avuga ko iyi nkeke yo kwirukanwa ngo inadindiza iterambere ry’abakora aka kazi.

Ati “Nk’ejo bundi nagiye kwaka inguzanyo muri banki, barambwira bati tutitaye ku mwanya ufite ntabwo twaguha inguzanyu kuko mwatwambura, bati mwebwe tubaha inguzanyo bugacya babirukana batubahirije amasezerano, bakakwirukana nk’umukozi wo mu rugo ni ko bambwiye. Iterambere ryanjye ndi muri kano kazi ntabwo ndibona.”

Harerimana Eric ni umwe mu bakenera serivisi mu bigo bicungirwa umutekano n’abakozi b’ibigo by’abikorera, avuga ko hari bamwe muri bo usanga basabiriza amafaranga ibintu yemeza ko bidakwiriye umuntu ufite akazi kamuhemba.

Yagize ati “Umunsi umwe nari mvuye muri banki mvuye kubitsa, umu-securite arambwira ati, boss wanguriye icyo kunywa, ndamubwira nti nta mafaranga mfite maze kuyabikiriza boss wanjye. Mbona ko bitari byiza mu muco Nyarwanda.”

Polisi y’Igihugu ivuga ko ikibazo cy’imibereho y’abacunga umutekano mu bigo byigenga kizakemurwa ubwo itegeko rishya rigenga ibigo bicunga umutekano rizaba rimaze kujyaho

ACP Jean Nepomuscene Mbonyumuvunyi ushinzwe ibigo byigenga bitanga serivisi zo gucunga umutekano ahumuriza abakora muri uru rwego kuko ngo hari hari itegeko rishya rirugenga ryenda gusohoka rikazafasha mu guhindura imibereho y’aba bakozi.

Yagize ati “Harimo izigihuzagurika arizo ngira ngo iri tegeko rizahagarika, kuko itegeko rirerekana ngo kugira ngo utangira kompanyi icunga umutekano hari amafaranga, hari umutungo runaka ugomba kuba ufite, kuko ntitwaguha icyangombwa nta adrese ufite. Ibyo byose rero iryo tegeko rizabikemura.”

Agendeye ku ngero nyinshi zabayeho, ACP Mbonyumuvunyi yasobanuye ikibazo abantu  bagira mu gihe ubuzima bw’abacunga umutekano butaba bumeze neza bitewe n’ababakoresha.

Ati “Reka tuvuge ko ukoresha umusekirite amasaha 24, ataruhuka uwo muntu agasinzira, abajura bakaba bazi neza ko saa munani aba agona bakamuca mu rihumye bakamwiba, ntibyabaye se i Maraba kuri banki y’abaturage, ku Ruhuha se kuri banki y’abatutage nanone ntimwumvise ibyahabaye? Harinzwe n’umusekirite umwe, abajura bakabimenya bakiba miliyoni mirongo muri banki.”

Yunzemo ati “Ni ukuvuga ngo ingaruka zo gufata umukozi nabi ni umunaniro, abajura bakaba bamuca muri humye bakambwiba, cyangwa se nawe akabigiramo uruhare avuga ati se ubundi ndakorera iki? byarabaye. Mudasobwa ugenda wumva zibwa ku mashuri hari aho baba babigizemo uruhare.”

Imibare ya Polisi y’i]Igihugu igaragaza ko mu Rwanda hakorera ibigo 15 bicunga umutekano na koperative 2. Byahaye akazi abantu ibihumbi barenga 21,  muri bo 2845 ni abagore.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 29 =


IZASOMWE CYANE

To Top