Abacyita ‘ibintu’ abafite ubumuga barasabwa kuzibukira

Nubwo hari abamaze kumenya no gukoresha amagambo yemejwe agomba gukoreshwa ku bantu bafite ubumuga, hari bamwe birengagiza ko ayo magambo ariho.

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) ikaba isaba abantu bose gukoresha inyito zemejwe kuko inyito za kera abafite ubumuga bitwaga zatumaga badahabwa agaciro muri serivisi zitandukanye kuko wasangaga bitirirwa ‘ibintu’ aho kwitwa ‘abantu’.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) yatangajeko amazina apfobya abafite ubumuga ashobora kubabuza uburenganzira buri Munyarwanda yemererwa n’amategeko.

Agira ati: “Amazina baha abantu bafite ubumuga arabapfobya, agatuma nta gaciro bagira. Iyo biswe amazina abapfobya baba bimwe uburenganzira bwabo”.

Akomeza avuga ko kwita abantu ibintu bigira ingaruka zikomeye ku bayitwa kuko no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari igice kimwe cy’Abanyarwanda kibasiriwe gikorerwa Jenoside barise abo bantu inzoka.

Ati, “Ntibyemewe kandi birabujijwe kwita umuntu ikimuga, uwamugaye, ubana n’ubumuga, cyangwa ugendana n’ubumuga; abantu bagomba kuvuga ko ari umuntu ufite ubumuga.”

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD)

Biranabujijwe kandi ngo kuvuga ikirema, karema, kajorite, igicumba, utera isekuru, kaguru, jekaguru, muguruwakenya, kagurumoya, kaboko, mukonomoya, rukuruzi,…ahubwo bamwita umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.

Umuntu utabona birabujijwe kumwita impumyi, Ruhuma, Maso, Gashaza, Miryezi,…ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutabona naho utumva ntibyemewe kumwita igipfamatwi, ikiragi, Nyamuragi, ibubu, ikiduma, igihuri, Bihurihuri, ahubwo bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Bavuga umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe ntiyagombye kwitwa igicucu, igihoni, ikijibwe, ikirimarima, ikiburaburyo, ikiburabwenge, indindagire, ikigoryi, igihwenene, ikimara, zezenge, icyontazi, inka, inkaputu n’andi ndetse n’umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo ngo ntiyagombye kwitwa Kanyonjo, gatosho, gatuza n’andi.

Bavuga umuntu ufite ubumuga bw’uruhu rwera, birabujijwe kumwita nyamweru, umwera, ibishwamweru, nyamwema, umuzungu wapfubye; umuntu kandi ufite ubugufi budasanzwe ntiyagombye kwitwa igikuri, gasongo, nzovu, zakayo, gasyukuri, kilograma n’andi.

Igitabo cya Bibiliya usangamo amagambo apfobya abafite ubumuga ariko umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wemeye kuzakura muri icyo gitabo amagambo apfobya abafite ubumuga.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 27 =


IZASOMWE CYANE

To Top