Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bemeje umushinga w’itegeko rivugurura ingengo y’imari ikoreshwa n’u Rwanda muri uyu mwaka w’imari wa 2019/2020. Iyo ngengo y’imari ivuguruye ingana na miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi.
Abadepite 52 bose bari bitabiriye ibikorwa by’inteko rusange kuri uyu wa Gatatu bemeje iyi ngengo y’imari yiyongereyeho miliyari zigera kuri 140.1 z’amafranga y’u Rwanda ku yari isanzwe ikoreshwa guhera mu kwezi kwa karindwi k’umwaka ushize wa 2019. Ibi byatumye ingengo y’imari iva kuri miliyali ibihumbi 2,876.9 igera kuri miliyali 3,017.1.
Minisitri w’Imari n’igenamigambi Dr. Uziel Ndagijimana yavuze ko zimwe mu mpamvu zo kongera amafaranga azakoreshwa na leta mu ngengo y’imari ya 2019-2020 ari ibigo bishya byashinzwe n’ibyimuriwe mu ntara bisaba gutunganyirizwa aho bizakorera.
Mu ngengo y’imari ivuguruye amafaranga aturuka ku nkunga z’amahanga azagabanuka ho miliyari zigera kuri 6.8 ave kuri miliyari 409.8 agere kuri miliyari 403.
Mu ngengo y’imari ivuguruye, amafaranga ava ku misoro aziyongeraho miliyari 33.3 avuye kuri miliyari 1.535.8 agere kuri miliyari 1.569. Amafranga aturaka mu mahoro azagera kuri miliyari 232.9 avuye kuri miliyari 190.4 ibigaragaza inyongera ya miliyari 42.4 z’amanyarwanda.
