Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje imyanzuro yavuye mu icukumbura ry’ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi, maze hemezwa ko igiye gushyikirizwa Minisitiri w’Intebe n’izindi nzego zirebwa n’ibibazo byacukumbuwe.
Mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hashyizweho komisiyo yihariye yo gucukumbura ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr.Mukeshimana Geraldine yatanze mu magambo no mu nyandiko.
Mu gihe cy’iminsi 75 komisiyo yihariye icukumbura ibibazo yagaragaje ibibazo birimo gahunda zo kuhira zidatanga umusaruro wari witezwe, inganda zidakora ibyo zashyiriweho, imicungire mibi y’amakoperative, n’imikoranire itanoze hagati y’inzego zitandukanye mu ruhererekane rw’inyongeragaciro ku bikomoka mu buhinzi n’ubworozi.
Nk’uko Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa komisiyo yacukumbuye ibi bibazo abisobanura.
Komisiyo yihariye yashyizweho kugira ngo icukumbure ibi bibazo yatanze umwanzuro ku icukumburwa ryakozwe maze iyo myanzuro yemezwa n’Inteko rusange umutwe w’abadepite.
Abagize Umutwe w’Abadepite kandi bagaragaje ko ubuhinzi n’ubworozi bufatiye runini ubukungu bw’igihugu bityo ko hadakwiye kubaho kugenjeka ku bishobora gusubiza inyuma uru rwego.
