Abadepite n’abasenateri batangije urubuga rurwanya abahakana Jenoside

Itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri b’u Rwanda bagize Ihuriro rishinzwe gukumira Jenoside, ipfobya ndetse n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, AGPF ‘Anti Genocide Parliamentary Forum” bamuritse banatangiza ku mugaragaro urubuga (website) rwabo rwihariye umuyoboro w’aho bazajya babasha kunyuza amakuru arwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose mu bihugu byo ku Isi ku buryo bazajya banahanyuza ibikorwa bitandukanye by’ihuriro.

Igikorwa cyo kumurika urwo rubuga cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuwa 14 Kamena 2019, ubwo abanyamuryango ba AGPF bari mu nteko rusange yabo.

Perezida w’ihuriro Kazarwa Gertrude wayoboye gahunda yo kumurika iyo website, yavuze ko ari umuyoboro w’aho intumwa za rubanda zirimo abanyamuryango zizaba zishobora kunyuza ubutumwa bugamije kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ni urubugwa www.agpf.parliament.gov.rw, akaba ari umuyoboro mwiza uje gufasha abagize ihuriro kwamagana abagifite umugambi wo gupfobya no guhakana aho bari hose mu bihugu bitandukanye, ku buryo bajya bahanyuza n’amaraporo atandukanye arebana n’ibikorwa by’ihuriro.”

Depite Safari Theoneste, umwe mu badepite barimo abanyamuryango ba AGPF batanze ibitekerezo ku birebana n’urwo rubuga, asanga abagize inteko bakwiye gukora ubushakashatsi nyuma bagakoresha urwo rubuga rw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kumenya udushya two mu Nteko Zishinga Amategeko zo mu bindi bihugu, urugero nk’inteko zamaze gutora itegeko rigena ibihano ku bagaragaraho ibyaha byo gupfobya no guhakana Jenoside.

Naho Hon. Logan Ndahiro asanga abagize ihuriro rya AGPF bakwiye gutegura ingendo mu gihugu, bagamije gusura ibigo by’amashuri byose mu gihugu, by’umwihariko hashyirwa imbaraga mu kugirana ibiganiro mu bigo byose by’amashuri mu Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego nka Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, hagamijwe kwigisha no gukangurira urubyiruko rwiga muri ayo mashuri kumenya ububi, ndetse n’inkomoko ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Nyuma yo gusura ibigo by’amashuri 45 mu gihugu cyose, izo ngendo zikwiye gukomeza tugasura amashuri yose twita cyane ku rubyiruko no kuganira na bo, ku buryo igikorwa cyo kurwanya Jenoside n’ihakana ryayo bakigira icyabo, maze bagire uruhare no kukirwanya ntikizongere ukundi.”

Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko rikumira Jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi AGPF-Rwanda ryatangiye ku wa 08 Gicurasi 2015 rifite intego yo gukumira Jenoside muri rusange no kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza ubu rifite abanyamuryango 96, harimo na babiri bashya bakiriwe mu nteko rusange ejo hashize.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 1 =


IZASOMWE CYANE

To Top