Abadepite ntibiyumvisha uburyo RAB yatanze isoko rya miriyari 4 aho kuba 1.

Mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame imishinga n’ibigo bya Leta mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo wa Leta, kuri uyu wa 17 Nzeri 2019, abayobozi b’Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB, bitabye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta PAC, bananirwa gusobanura impamvu isoko rya miriyari imwe baritubuye zikaba enye.

Perezida wa PAC, Dr. Ngabitsinze J. Chrisostome na Depite Izabiriza Mediatrice babajije RAB niba ku ikubitiro batarabanje kugira amakenga nyuma yo kubona iryo soko ry’amafaranga menshi ya miriyari zisaga enye kandi mu by’ukuri hari hateganyijwe gutanga isoko rya miriyari imwe gusa.

RAB kandi yanenzwe amwe mu masoko batanze atarateganyijwe muri gahunda batanabajije Ikigo k’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta, cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, yemeye ko nubwo ari amakosa bakoze gutanga amasoko batabajije RPPA hari amwe mu masoko yakozwe biturutse ku bwihutirwe bitewe n’uko hari ikiza cyari cyabaye.

Urugero yanze ni ahari habaye imyuzure, ibyorezo by’indwara mu matungo yitwa LIFT VALLEY n’ibindi.

Umuyobozi wa RAB, akomeza agira ati “Ni byo kuba amwe mu masoko yaratanzwe, kandi atarateganyijwe ndetse nta no kubaza ikigo cya Leta gishinzwe imitangire y’amasoko, ni uko hari hateye icyorezo k’indwara y’amatungo yitwa ‘Lift Valley Fever’ harimo ubwihutirwe. Ayandi ni amasoko atandukanye nk’ajyanye n’umushinga ‘Rwanda Israel horticulture centre’, umushinga wa Nasho wo guteza imbere gahunda yo kuhira, Nasho irrigation scheme.”

Ku birebana n’ayo makosa yagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018, n’ibisobanuro by’amasoko arenze aho yagombaga gutanga amasoko atarengeje miriyari imwe hakaza gutangwa kuri miriyari 4, Abadepite ntibiyumvisha uburyo zikubye inshuro 4.

Umuyobozi Mukuru wa RAB we avuga ko icyo kinyuranyo kidasobanutse cyashingiye ku miterere y’Ikigo, ndetse n’ibijyanye n’isuzuma ry’amasoko batigeze bakora mbere yo gutanga isoko nyirizina.

Perezida wa PAC Dr. Ngabitsinze Jean Chrisostome ati “Babikoze nkana, ni ikibazo cyo kutita ku bintu kuko ari ibya Leta nyamara mwari kubifata nk’aho ari ibyanyu bwite mukabishyira mu buzima busanzwe, nta kibazo cyari kuvuka”.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Biraro Obadiah, yibukije abayobozi ba RAB ko ikigo bashinzwe kiri ku isonga mu gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere NST1, ariko ko imikorere yacyo idahwitse ituma iyo gahunda nziza ifitiye igihugu akamaro itagerwaho.

Umubaruramari mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN, Mukeshimana Marcel, asanga ibibazo biri muri RAB ibyinshi bishingiye ku kutubahiriza imicungire inoze y’umutungo wa Leta PFM, igenamigambi mu birebana n’imitangire y’amasoko, byose bigira ingaruka ku mikoreshereze y’ingengo y’imari.

Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, umwe mu bagize PAC, yasabye abayobozi ba RAB kwikosora aho guhora mu bibazo, cyane ko ngo hari aho bagize uburangare n’intege nke kuko batigeze bagira amakenga babonye isoko ryikubye kane.

Ati “Nyuma yo kubona iryo soko, bari kubanza kugira amakenga bakabanza gukeka ko rishobora kuba ari isoko ririmo ibibazo by’imicungire mibi ariko ntacyo bitayeho.”

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top