Abafungiye i Mageragere batanze amakuru y’aho bajugunye imibiri y’abatutsi

Imfungwa n’abagororwa bahagarariye abandi muri gereza ya Nyarugenge barasaba ko inzego z’ubutabera  zabafasha muri gahunda bihaye yo kwerekana ibyobo bisaga 120 byajugunywemo imibiri y’abatutsi bishwe ndetse no gutahura abatanzweho amakuru ko bakoze Jenoside bakaba batarabihanirwa.

Aba bahagarariye bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, bagaragaza ko hari bagenzi babo 1035 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye ko bahuzwa n’imiryango y’abo bahemukiye kugira ngo bayisabe imbabazi ndetse banerekane Ibyobo bibarirwa mu 126 bajugunyemo abatutsi bishwe mu gihe cya jenoside.

Bavuga kandi ko hari abantu bagera kuri 450 bakoranye Jenoside ariko kugeza ubu bakaba bakidegembya mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse ngo ntibarabihanirwa.

Basaba ko inzego z’ubutabera zabafasha kwihutisha iki gikorwa bagatanga aya makuru ndetse akanakurikiranwa.

Minisitiri w’Ubutabera Akaba n’intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yasuraga abafungiwe muri iyi gereza akaganira n’ababahagarariye, yavuze ko ibi bibazo bagejejweho bagiye kubikurikirana kugira ngo babahuze n’imiryango bahemukiye. Abatanzweho amakuru ko batigeze  bahanirwa icyaha cya jenoside kandi baragikoze na bo bashakishwe ndetse n’amakuru y’ibi byobo byajugunywemo imibiri asuzumwe neza.

Gereza ya Nyarugenge ifungiwemo abantu 9947  barimo 1947 bafungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri bo abagaragaje ubushake bwo gusaba imbabazi imiryango bahemukiye ni  1035 banatanze amakuru y’ibyobo 126 bajugunyemo imibiri y’abatutsi ndetse banagaragaza abo bakoranye iki cyaha cya jenoside bagera kuri 450 batigeze bagihanirwa kandi bakaba bari mu gihugu.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top