Abaganga 20 badafite ibyangombwa bagiye gusezererwa mu kazi

Minisiteri y’Ubuzima MINISANTE yatangaje ko yashyizeho uburyo bwo gukoresha abakozi b’abaganga badafite icyangombwa cy’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo mu Rwanda, bityo hakaba hari umubare w’abaganga 20 mu minsi iri mbere bagiye gusezererwa kuko babuze ibyangombwa byuzuye, kuko batsinzwe n’ibizamini by’urugaga.

Mu bisobanuro Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Valens Ndonkeye, yahaye Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho y’abaturage, mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko kugeza ubu abakozi ba Leta bahembwa ku ngengo y’imari igenerwa ubuvuzi barenga 4195 biyongeraho 2954 bahembwa ku ngengo y’imari iba yavuye mu masezerano atandukanye.

Yasobanuye ko impamvu nyamukuru yateje na mbere hose ikibazo cy’uko hari abaganga n’ubu bamwe badafite ibyangombwa byuzuye kandi bakora akazi nk’uko Komisiyo y’Abakozi ba Leta yabigaragarije abo badepite, bishingiye ku mateka y’uburyo kuva na mbere abaganga bajyaga mu kazi, aho uwabaga ari umuyobozi ku rwego runaka yashoboraga gushyira umukozi mu kazi nta n’urugaga ruhari rubashinzwe ngo rubishyire ku murongo, bisanga abakora mu buvuzi bagera ku 18 000.

Ati “Imwe mu mbogamizi twahuye na yo ubwo twashyiragaho uburyo bwo gucunga abakozi b’abaganga, muri rusange twari dufite abaganga 18 000, mu gihugu hose bagiye bashyirwa mu myanya mu buryo butandukanye; Burugumesitiri yashyiraga umukozi mu kazi, umuyobozi w’idini mu bitaro dufatanyije agashyiramo umukozi, umuyobozi w’umurenge agashyiramo undi, Minisiteri y’Ubuzima igashyiramo undi.

Kubera ko nta buryo twagiraga bucunga abakozi twari dufite abantu 18 000 binjiye mu buvuzi mu buryo bunyuranye, kubashyira kuri gahunda imwe bose ngo uzababonere uburyo binjira mu buvuzi neza hamaze kuboneka uko biri bukorwe hajemo imbogamizi, tuza gusanga dufite abantu benshi basanzwe bavura ariko bakaba ibyemezo byo kuvura byararangije igihe ariko barabyigeze, abandi ni bashya buzuyemo ntibarabyaka”.

Yakomeje avuga ko hajemo n’imbogamizi yo kuba kwaka ibyangombwa byari bigoye kuko urugaga rwatangaga izo mpushya narwo rwari rukiyubaka nta bushobozi bwo gutanga ibizami ku buryo buhoraho.

Ati “Muri abo bantu 18 000 twari dufite bavura twari dufite abantu 539 bagaragaraga ko badafite ibyemezo byo kuvura by’urugaga, abo bantu rero tukavuga tuti nitubasohora hanze turaza guteza ikibazo cy’ubuke bw’abaganga mu bitaro kandi wenda na bo hari urundi ruhande rutuma batabona ibyo byangombwa vuba kuko urwo rugaga rutariyubaka ngo rube rwakoresha ibizami buri kwezi cyanwga buri gihembwe.

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima buravuga buti reka ahubwo tubwire urwo rugaga, turushakire ubushobozi, ruge rukoresha ibizamini buri gihembwe, noneho abo bantu aho kugira ngo tubasohore hanze tubakure mu bitaro kandi badufashaga kuvura, tubahe igihe cy’amezi 12 y’agateganyo, kugira ngo muri ayo mezi urugaga rwiyubake, rukoreshe ibizami, abo bantu bakore ibizami noneho bagaruke badufashe gutanga serivisi, tunashyiraho ko mu gihe cy’amezi 12 nutazana icyo kemezo tuzakwirukana burundu mu bakozi bavura mu bitaro”.

Muri abo 539 barebwaga n’uwo mwanzuro kugeza ubu hasigaye abakozi 90 gusa batarabona ibyo byemezo barimo 60 bakoze ibizamini biheruka mu kwezi k’Ukuboza 2019 bakaba bategereje kubona ibyangombwa byabo mu rugaga mu minsi itari myinshi iri imbere.

Akomeza avuga ko abandi bagera kuri 20 basigaye Minisiteri y’Ubuzima yafashe ikemezo ko mu mpera za Gashyantare 2020 abo bantu bazakurwa mu kazi bidatunguranye.

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda buri mwaka ruhabwa ingengo y’imari ingana na miriyoni 100 ingunga imwe zo kujya bakoresha ibizami byo kureba ko abaganga bafite ubushobozi bwo kujya mu mwuga wo kuvura abaturarwanda.

Abayobozi b’ibitaro bagikoresha abo bakozi basobanuye ko uko umukozi abonye ibyangombwa bishyikirizwa inzego zibishinzwe ariko na bo bagitegereje ko abo bakozi batsinzwe ibizamini basezererwa kuko nta bubasha bwo kubirukana ubwabo bafite.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top