Abaganga b’u Bushinwa bashimiwe ubumenyi baha Abanyarwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Nyemazi Jean Pierre, yashimye uruhare rw’abaganga ba Leta y’u Bushinwa baza mu Rwanda haba mu gutanga ubumenyi ku baganga bo mu gihugu ndetse na serivisi bahaye abarwayi mu gihe cy’umwaka wose bamaze bavura Abanyarwanda.

Ibyo Nyemazi yabigarutseho mu gikorwa cyo guhana inshingano cyakozwe hagati y’abaganga ba Leta y’u Bushinwa mu Rwanda ikiciro cya 19 cyari kigizwe n’abagera kuri 14 hamwe n’ikiciro cya 20 cyaje kigizwe n’abaganga 15, kuwa 15 Ukwakira 2019 muri Ambasade y’u Bushinwa mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko abo baganga baza mu rwego rw’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi hakarebwa urwego bakenewemo ku buryo bagomba kumara umwaka wose.

Avuga ko abasoje imirimo yabo bahamaze umwaka bavurira mu bitaro bibiri, ibya Kibungo n’ibya Masaka kuko ari byo Leta y’u Bushinwa yari isanzwe itangamo ubufasha haba mu myubakire yabyo, kuzana ibikoresho nk’inkunga bwahaye Leta y’u Rwanda, ariko umushinga ukaba waragaragazaga ko ubwo bufatanye buzanakomereza mu buvuzi. Gusa asobanura ko abo baganga bashobora kunyuzamo bakajya no mu bindi igihe babiteguranye.

Nyemazi avuga ko MINISANTE yishimira kuba mu mwaka wose abo baganga bamaze mu Rwanda barazanye ubumenyi bagenda babusangizanya n’abaganga bo mu Rwanda mu mikoranire yabaranze, hanyuma abarwayi bakabona ubufasha babaga bakeneye kandi n’abaganga bo mu Rwanda bakabigiraho.

Agira ati: “Mu mwaka wose ikiciro gishije kihamaze, babashije kuvura abarwayi 500.000 binyuze mu masuzuma cyangwa ibikorwa bagiye bakora bigera kuri 500 bafatanyijemo n’abaganga bo mu Rwanda.”

Avuga ko mbere y’uko abo baganga bazanwa mu gihugu, Leta y’u Rwanda ibanza gusaba iy’u Bushinwa kugaragaza ibyangombwa by’abagiye koherezwa hanyuma urwego rushinzwe umurimo wo kuvura mu Rwanda rukabisuzuma rukabona kubaha uburenganzira bwo kujya mu bitaro kuvura abarwayi.

Agira ati: “Uretse kureba impamyabumenyi zabo tunareba ubumenyi bafite, mu ntangiriro dukorana tubafasha mu bijyanye n’ururimi ngo bafashwe kuvura kuko benshi baza batavuga Icyongereza n’Ikinyarwanda”.

Nyemazi kandi yashimye ibyiciro byombi by’abaganga basimburanye kuko uko hashira igihe ariko ubunararibonye mu gutanga serivisi ku barwayi nabwo bugenda bwiyongera, kumvikana mu rurimi bikagenda bigerwaho, asaba abarangije ikivi cyabo kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda mu mahanga, abashimira inkunga batanze kandi abifuriza kuzagaruka.

Ku ruhande rw’itsinda rishya na bo yabifurije ikaze mu gihugu kiza kandi kizabafasha kuzuza no gusohoza neza inshingano zabazanye kugira ngo buse ikivi cya bagenzi babo, abahamiriza ko MINISANTE ibari bugufi mu kubayobora no kuborohereza.

Uhagarariye inyungu z’u Bushinwa muri icyo gikorwa Xing Yuchun yashimye umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa mu myaka 19 ishize mu bijyanye no kohereza abaganga kuza mu Rwanda, ashima uburyo u Rwanda ari igihugu kiza k’intangarugero mu bintu binyuranye birimo no guteza imbere serivisi z’ubuzima.

Uyoboye itsinda ry’abaganga b’u Bushinwa ryaje mu Rwanda mu kiciro cya 20 Yang Wenhui yashimye uburyo bakiriwe kandi avuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo hamwe n’abo bazanye nk’uko abababanjirije bagiye babyitwaramo. Muri rusange avuga ko asanzwe azi ko u Rwanda ari igihugu kiza muri Afurika kugikoreramo.

Mu baganga 15 baje baturuka mu Bushinwa harimo abakora muri serivisi zo kubaga, gutera ibinya, kuvura indwara z’abagore, kuvura amenyo n’abandi babaherekeje babafasha mu mitangire ya serivisi, bakazakorera nk’ibisanzwe mu bitaro bya Kibungo na Masaka.

U Bushinwa n’u Rwanda bisanganywe ubufatanye mu byiciro bitandukanye birimo ubukungu, ubucuruzi ndetse n’ibikorwa remezo, bukaba bukorana n’u Rwanda mu buvuzi kuva mu 1992

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top