Mu bantu bagera ku bihumbi bitatu, bagomba gukingirwa indwara ya Ebola, mu gikorwa cyateganyirijwe kumara hagati y’amezi 3 na 5 cyane cyane mu turere 15 twegereye imipaka, kugeza ubu ababarirwa ku 2.600 ni bo bamaze guhabwa urukingo rwayo.
Ibi byatangajwe na Lt Col Dr Kanyankore William, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, unashinzwe ibijyanye n’ingaruka z’urwo rukingo.
Hashize amezi 3 uru rukingo rwa Ebola rukiri mu igeragezwa rutangiye guhabwa abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda barimo abaganga n’abandi bakora imirimo inyuranye baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo mu bikorwa by’ubutabazi.
Lt. Col. Dr. Kanyankore, yagize ati: “Ariko abo tumaze gukingira ni abagera ku 2600 b’abaganga muri 3000 bagomba kuruhabwa, uretse bamwe bagaragaye ko bashobora gucika intege bakababara mu mutwe, bigakira. Twasanze nta zindi ngaruka zari zabagaragaraho, ndetse no muri Afurika y’Iburengerazuba ubwo burahabwaga muri 2014 na 2016, byagaragaye ko abaruhawe nta ngaruka. Nta bwo turuha abafite indwara zidakira nka diabete, umuvuduko w’amaraso, ndetse n’abatwite, dutoranya abaruhabwa ariko nta zindi ndwara barwara zimwe zidakira”.
Mu ntangiriro, iki gikorwa cyo gukingira cyatangiriye ku bitaro bya Gisenyi mu karere ka Rubavu gafite imipaka izwi nka Grande barriere na Petite barriere ihuza Imijyi ya Gisenyi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ikaba yambukwa n’abantu benshi ku munsi babarirwa mu bihumbi hafi 70.
Bamwe mu bakoresha iyi mipaka bavuga ko bamaze gusobanukirwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola.
[custom-related-posts title=”izindi nkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]
Dusabimana Evode Marc, yagize ati: “Uburyo twirindamo Ebola mbera na mbere barabanza bakadupima, ndetse dukoresha uburyo bwose bwo kuyirinda, dukaraba intoki mu mazi ateyemo umuti, iki ni icyorezo dufitiye ubwoba, bityo tukaba tukirinda mu buryo bwose, ubu ntituri guhana intoki, mu gusuhuzanya, nta n’ubwo dupfa kurya ibyo tubonye muri Congo”.
Uburyo bwo gupima Ebola ku mipaka
Ku mipaka kuri ubu hakoreshwa uburyo bwo gupima umuriro wo mu mubiri ku bantu bava muri Kongo, hapimwa buri wese , kuva muri Kamena 2019, u Rwanda rwatangiye kwifashisha na za Kamera zifata ibipimo by’abantu benshi icyarimwe, kandi zifite ubushobozi bwo kugaragaza ufite umuriro mwinshi.
Ariko muri rusange hari impungenge ku bantu bamwe binjira baciye mu nzira zitemewe, ntibapimwe Ebola nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko ngo umuntu umwe urwaye Ebola ashobora kuyanduza abantu bari hagati ya 30 na 50 icyarimwe bamukikije.
Ubuyobozi bw’Akarere na bwo bugaragaza ingamba zafashwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko hari ingamba zafashwe.
Yagize ati: “Uwanyuze ku mupaka aba yabonywe, arasuzumwa, ndetse n’iyo tumusanganye n’ikimenyetso turamukurikirana akavurwa, aha rero nanone dukomeza gukora ubukangurambaga dusaba abaturage na bo bakaba buri gihe basabwa gutanga amakuru ku muntu babona ko yinjiye kugira ngo asuzumwe kuko nta bwo tuba twizeye ko nta burwayi yinjiranye”.
Uru rukingo rwa Ebola kuri ubu ruracyari mu igeragezwa, Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko hakenewe miriyari zisaga 12 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ikomeze gukumira iki cyorezo mu gihe cy’amezi atandatu.
Ubu u Rwanda rwashyizeho ikigo kihariye giherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu cyakwakira abarwayi bakekwaho indwara ya Ebola, abaturage bakaba bashishikarizwa gukomeza kwirinda kujya mu duce iyi ndwara ivugwamo kandi bakarangwa n’isuku.
