Abagore bane batawe muri yombi na Police y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagore bane, ubwo bari bahetse ibiyobyabwenge byo mu bwoko bunyuranye.

Abo bagore ubwo bafatirwaga mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, bari bahetse mu mugongo inzoga zitemewe, izindi bazikenyereyeho ariko ntibyabahira batabashije kubigeza aho bari babijyanye.

Bafashwe ku cyumweru tariki 16 Kamena 2019, nyuma y’uko bamwe mu baturage babaketse batungira agatoki Polisi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana,yatangaje ko amayeri yo gutunda ibiyobyabwenge hifashishijwe abagore, akomeje kuburizwamo kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Agira ati “Amayeri abagore bakomeje gukoresha mu gutunda ibiyobyabwenge twamaze kuyatahura, hari ababiheka mu mugongo ukagira ngo bahetse abana, abandi bakabikenyereraho. Kuri bwa bufatanye bwacu n’abaturage, cyane cyane abegereye umupaka ni bo bakomeje kudutungira agatoki abo bantu”.

Akomeza agira ati “Ibyo mu kubyambutsa, barabipakira bakamera nk’abatwite, ubundi bakamera nk’abahetse abana, iki gihe rero ayo mayeri abaturage bamaze kuyatahura, baradutungira agatoki tukagenda tubafata”.

Polisi ikomeje gutahura ububiko bw’ibiyobyabwenge

CIP Rugigana yakomeje avuga ko n’abamotari bakomeje kugira uruhare mu gufasha abo bagore gutunda ibiyobyabwenge, aho babatwara babarangira inzira zinyuranye babinyuzamo.
Rugigana avuga ko abishora mu biyobyabwenge bakomeje guhombya igihugu, batibagiwe ubuzima bwabo ndetse n’imiryango yabo.

Ati “Icyo dukangurira abaturage batunda ibiyobyabwenge, ni ukubireka kuko barahombya igihugu, barafata umutungo w’igihugu bakawujyana mu bindi bihugu, ikindi ibiyobyabwenge birateza ibyaha by’urugomo kandi iyo babifashe imitungo yo mu ngo irahangirikira kuko biratwikwa”.

Ibiyobyabwenge byafashwe, biri mu bwoko bwa Blue Sky, African Gin, Chase Vodka, n’ibindi.

Ibyo biyobyabwenge bakomeje gutunda byinshi bivugwa ko babivana mu gihugu cya Uganda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =


Most Popular

To Top