Abagore batwara abantu kuri Moto bagaragaje inyungu uyu mwuga ufite

Karegeya Marie Louise ni umwe mu bakobwa umaze imyaka 3 mu mwuga wo gutwara Moto. Mu buhamya bwe avuga ko uyu mwuga umugejeje ahantu heza kuko abasha gutunga umuryango we, akanakemura ibindi bibazo by’imibereho ahura na byo.

”Buri kwezi nkora versement y’120.000, ntabwo mu rugo bakenera ikintu ngo bakibure kandi mfite n’ikimina ntangamo amafaranga buri munsi, nabyo bikamfasha mu buzima busanzwe.”

Karegeya Marie Louise, umukobwa w’imyaka 20, avuga ko mbere agitangira uyu mwuga yahuraga n’imbogamizi zuko bamwe bangaga kumutega kuko ari umukobwa, ariko ngo ubu ibintu byarahindutse, akaba agira inama bagenzi be kwtinyuka.

”Imbogamizi zariho mbere ni uko natinyaga kuvugana n’umugenzi ngo atabona ko ndi umukobwa cyangwa nkagira isoni zo kuvugana n’umugenzi mureba mu maso, bikiyongeraho ko umugenzi yabonaga ndi umukobwa ukabona ntashaka ko mutwara…Ariko ubu bamaze kutumenyera kuko twiyongereye kandi uba usanga tunatwara neza, iyo tutwaye umukiriya neza aguhamagara kuri telefoni, batangiye kubikunda.Nkaba nshishikariza n’abandi gukunda uyu mwuga kuko bigenda biza n’ubwo bigenda gakeya”

Twizeyimana Jean de Dieu ; umwe mu bamotari bakorana na Karegeya Marie Louise mu mujyi wa Kigali, avuga ko abantu bamaze guhindura imyumvire ku bagore batwara moto:

”Iyo umugenzi aje akaba ari we ahitiraho, aramutwara nta kibazo, abantu bamaze kumenya ko na bashiki bacu bashoboye uyu mwuga.”

Ikigo gitanga mubazi mu binyabiziga kizwi ku izina rya Yego ku bufatanye n’ikigo cy’u Budage gishinzwe iterambere GIZ, cyasinyanye amasezerano agamije guhugura abagore 200 umwuga wo gutwara moto, kugira ngo hongerwe umubare w’abagore batwara ibinyabiziga dore ko bakiri bake nk’uko bisobanurwa n’ushinzwe ibikorwa muri Yego Muhoza Pophia.

”Dufite abagore 5 gusa b’abamotari, ni umubare mukeya ugereranyije n’abagore 45.000 b’abagabo. Mu guteza imbere igitsina gore ntabwo ari akazi kakagombye kuba gakorwa na Leta, ahubwo n’ibigo byigenga byakagombye kuba bifata iya mbere.Impamvu twafashe 200 i umubare mutoya twaheraho.”

Ushinzwe guteza imbere ubukungu mu kigo GIZ Ellen Kallinowsky yavuze ko iki kigorwa cyo guhugura abagore ku mwuga wo gutwara moto, kizatangirana n’ukwezi gutaha kwa 7, ku buryo umwaka wa 2019 uzarangira abagore 200 bamaze kubona ibikenewe byose ngo batangire ako kazi.

Abo bagore ngo bazanahabwa moto ku nguzanyo bajye bakora bishyura kandi bibumbire mu makoperative nyuma yo guhugurwa mu rurimi rw’icyongereza no kwakira neza abakiriya.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 11 =


IZASOMWE CYANE

To Top