Col. Albert Rugambwa avuga ko abaguye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagiye mu ijuru kuko ibyo baharaniye byagezweho.
Mu mwaka w’1993 nibwo agace Gihengeri iherereyemo kafashwe n’ingabo zahoze ari iza APR.
Col. Albert Rugambwa, umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana avuga ko ugereranyije uko basanze abahatuye icyo gihe n’uyu munsi, bigaragara ko abazize urugamba rwo kubohora igihugu aho bari mu ijuru bishimye kuko icyo baharaniraga cyagezweho.
Asobanura impamvu y’urugamba rwo kubohora igihugu, Col. Rugambwa yavuze ko intego ya mbere kwari ukugarura ubumwe bw’Abanyarwanda anibutsa abaturage ko kizira gutatira icyo gihango.
Ati “ Impamvu ya mbere bwari ubumwe bw’Abanyarwanda, ubumwe bw’abatuye iki gihugu, uyu munsi iyo utuye Gihengeri ahuye n’umunya Bwisige ntamwite umukiga, ngo uwa ruguru i Gatsibo yitwe umuganza, undi yitwe ibyo ntazi, undi umunyenduga, igihugu kibe ibishwange (gicagaguyemo ibice) tukaba twaragaruye ubumwe twese tukaba turi bamwe, ubumwe bwabuze bukaba buhari tuzabukomeraho ubuziraherezo ni bwo butwari dushaka.”

Guverineri Mufulukye yifatanyije n’aba baturage mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari
Impamvu Col. Rugambwa yemeza ko abasirikare baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu aho bari mu ijuru bishimye yayisobanuye muri aya magambo.
Ati “ Ubu bumwe bwagarutse ni bwo bwatumye abahungu hirya no hino baryama bakaba basinziriye, ariko bagiye mu ijuru kuko icyo barwaniye cyagezweho. Barwaniraga ukuri, kirazira gutatira icyo gihango.”
Kwizihiza umunsi w’intwari ku ncuro ya 25, ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare byabereye mu Kagari ka Gihengeri hagati y’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi.

Abatuye mu kagari ka Gihengeri mu Murenge wa Mukama bari babukereye
Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’Iburasirazuba we asanga ubutwari bujyana n’ibikorwa ahanini bifitiye abandi banyarwanda akamaro byaba na ngombwa ubuharanira akaba yakwemera kubura ubuzima.
Abarinzi b’igihango bane ku rwego rw’akagari bahawe imidari y’ishimwe kubera ibikorwa bakoze byo kwanga ikibi, bamwe bakaba barahishe banahungisha abahigwaga mu byitso n’abagombaga kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarinzi b’igihango bahawe imidari n’ibyemezo by’ishimwe




