Abahanzi bo mu Rwanda barifuza ko uru rwego Leta yarushyigikira mu buryo bw’imari kugira ngo rwongere uruhare rugaragara mu bwiyongere bw’umusaruro mbumbe w’ubukungu.
Niyitegeka ati “Nk’uko abantu bicaye bakiga guca mukorogo kumva ari ikintu buri wese yumva na piratage nay o ni ako kanya kuko ni ibintu abantu bumva ngo barabaninga hariya ku muhanda kandi bagacuruza bagasora kandi ababikoze nta kintu babona.”
Na ho Butera Jeanne uzwi nka Knowless ati “Nta hantu wajya ngo baguhe inguzanyo, nta hantu na hato umuntu yavuga ati wenda hari aho maze kugera ariko nanone hari aho nshaka kugera kugira ngo mpagere ibyo bigo by’imari hari icyo nifuza ko zamfashamo, biracyagoranye kubera ko ubuhanzi budafatwa nk’akazi gahoraho.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yemeza ko ubuhanzi ari urwego igihugu gikeneye cyane ariko na rwo rufite icyo rusabwa.
Ati “Ariko n’ubuhanzi turifuza ko buba urwego rufite imbaraga ihanga imirimo, itanga imisoro yerekana isura y’u Rwanda mu mahanga na rwo ni icyiciro cyiza cyane kandi tuzi ko ibihugu byinshi byashyizemo imbaraga icyo cyiciro gitera imbere. Natwe ni cyo dushaka ngo twumvikane uruhare rwanyu ni uruhe? Natwe nka Leta uruhare rwacu ni uruhe? Tuzahuriza he?”
Ubwo abari muri uru rwego bahuraga, bahawe ikiganiro na komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi Sheikh Abdul Karim Harerimana wabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza nk’abahanzi bafite indangagaciro nyarwanda kandi bagakorera mu ngaga zabo kugirango bagire ijwi rimwe.
Imibare igaragazwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yerekana ko urwego rw’ubuhanzi rufite uruhare rwa 3% by’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu, rukaba rutanga akazi ku kigero cya 1% by’akazi kose mu gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’Umuco, (UNESCO) rigaragaza ko igihugu cyakagombye kuba gishyira byibuze 1% by’ingengo y’imari yacyo ya buri mwaka mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi.
