Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi barashimira Leta yabavanye mu mihanda bagahabwa isoko ryiza ryitwa ‘Ejo Heza’ riherereye Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge aho bacururiza mu mutekano usesuye.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahoze bacururiza mu mihanda, ngo mbere y’uko babona iri soko bahoraga bahanganye n’abashinzwe umutekano, kuko gucururizaga mu muhanda ubwabyo ari uguhungabanya umutekano, kurigisa imisoro no gutuma abacururiza mu masoko batabona abakiriya.
Mushinzimana Zachée, ni umwe mu bacururizaga mu muhanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi, avuga ko yirukankanywe kenshi n’abashinzwe umutekano kuko yahoraga acungana na bo ngo batamufata bakamwambura ibyo yacuruzaga, rimwe na rimwe akagwa, akavunika ariko ngo ubu aracuruza mu mutekano usesuye.
Yagize ati: “Mbere nkiri mu muhanda, nahoraga mpanganye n’abashinzwe umutekano, ncunganye na bo kuko batubuzaga gucururiza mu muhanda ariko twe tukumva ko ari ukuduhohotera, ariko ubu twabonye ko ari twe twari tubangamiye umutekano kuko twatumaga abacururiza mu isoko batabona abaguzi, ndetse n’imisoro dutanga ubu mbere ntayo twatangaga.”
Uyu mucuruzi ukorera mu isoko rizwi ku izina rya ‘Ejo heza’ avuga ko mbere agikorera mu muhanda yatahaga mu nzu z’abandi akodesha ndetse no kubona ubukode bikamugora, ariko nyuma yo kuwuvamo agatangira gucururiza mu isoko yashoboye kunguka mu buryo bw’amafaranga n’ibitekerezo, bimufasha kwiyubakira inzu yo kubamo mu Nzove ndetse ngo yaje no gushaka umugore.
Mushinzimana avuga ko akomeje kwagura imikorere, kuko asigaye afite ibicuruzwa byinshi, akavuga ko iseta yo mu isoko agiye kurisigamo umugore we, maze akagura ubucuruzi bwe ajya gukorera mu yandi masoko, ngo bityo bagahuriza hamwe urwunguko.
Uyu mucuruzi ukiri muto avuga kandi ko nyuma yo kugera mu isoko rishya akunguka kandi agakorera mu mutekano usesuye yasanze yari yarayobye kujya gukorera mu muhanda, akavuga ko iyo atekereje icyo yitaga inyungu yo gucururiza mu muhanda asanga ahubwo cyari igihombo kuri we.
Uwanyirigira Regine na we akorera mu isoko rishya rya Nyabugogo, avuga ko mbere yakoraga ahanganye n’abashinzwe umutekano kuko ubucuruzi bwo mu muhanda butari bwemewe.
Avuga ko igihe cyose yacururije mu muhanda nta munsi n’umwe yatahaga adahombye kuko ngo iyo yirukankaga akenshi yasigaga ibyo acuruza bakabitwara, ubwo ngo agatangira bushya.
Ati: “Ubu reba ndi umumama w’abana 11, ntuye mu Murenge wa Muhima, gutunga abo bana byari bingoye nkiri mu muhanda, ariko ubu tubayeho neza nge n’umugabo wange n’abana bange, bariga, babona amafaranga y’ishuri, ndetse n’iyo umugabo wange adafite akazi mbasha guhahira urugo kandi umugabo ntahangayike agashaka akazi atuje.”
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kuva mu muhanda akabona aho acururiza yabonye umwanya wo kwagura ibitekerezo, asaba inguzanyo muri banki yagura ubucuruzi bwe, ndetse ngo hari n’ubwo afata ibicuruzwa ku baranguzi akishyura nimugoroba amaze gucuruza.
Yemeza ko hari intambwe yateye nyuma yo kuva mu muhanda, kuko akomeje kurera abana be uko ari 11, bamwe barangije amashuri, abandi baracyayarimo, ariko ngo nta kibazo cy’amafaranga y’ishuri agira kuko bose abasha kubishyurira kandi na Mituweri akabasha kuyitanga, kuri ubu akaba ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uhora ashakira ibyiza Abanyarwanda kandi n’abafite amikoro make akabitaho mu buryo bugaragara.
Uwanyirigira asanga ibyo yagezeho abikesha imiyoborere myiza y’igihugu, kuko babonye ko abantu babayeho mu buzima bubi bwo guhora biruka mu mihanda ari ababyeyi bagahitamo kubashakira aho bakorera kuri ubu bakaba bameze neza bagacururiza mu mutekano usesuye ntawubakoma.
Abacururiza mu isoko rizwi ku izina rya ‘Ejo heza’ bavuga ko amafaranga bishyura iseta, umutekano n’isuku ari 5500 buri kwezi, bagashimira cyane Akarere ka Nyarugenge kabashakiye rwiyemezamirimo ububakira isoko kandi bakamwishyura atabahenze, aho bemeza ko bafashijwe kuzamuka mu iterambere ngo badasigara inyuma y’abandi.
Umunyamabanga w’ubuyobozi bw’isoko Mukaneza Asuma, wari uhagarariye perezida w’isoko, avuga ko na we yahoze akorera mu muhanda, akaba yaraje mu rwego rwo gukorera ahakwiye kandi habahesheje agaciro.
Avuga ko kuri ubu bakora bafite aho babarizwa binyuranye n’aho bakoreraga, akavuga ko yatangiye gukorera mu muhanda yiga mu mashuri yisumbuye, ngo aho yavaga ku ishuri akajya gucuruza ari nako yirukankana n’abashinzwe umutekano kuko bababuzaga gucururiza mu mihanda kuko bitari byemewe.
Mukaneza avuga ko nyuma yo kujya gukorera mu isoko yabashije kwagura igishoro, abasha kwiga kaminuza, ubu yarayirangije.
Avuga ko hashize imyaka itatu bageze muri iri soko, aho bazanywe batabishaka kuko batumvaga ko bazabona abaguzi, bakifuza kwigumirayo, ariko ngo bameze neza, baracuruza bakunguka.
Yemeza ko gukorera mu muhanda nta kiza cyabyo kuko ntawashoboraga kugirirwa ikizere, ubu banki zemera kubaguriza, ndetse ngo banahabwa n’ibiciruzwa bakishyura nimugoroba bamaze gucuruza, ibyo bita dovize.
Mukaneza ashimira cyane Akarere ka Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali ko umwaka wa mbere batangira gucururiza muri iri soko bishyuriwe ibibanza ndetse n’imisoro barayisonerwa mu rwego rwo kwiyubaka no kongera igishoro.
Kimwe na bagenzi be na we ashimira Umukuru w’Igihugu, Polisi y’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Nyarugenge, bafashije ko aba bahoze bitwa abazunguzayi babona aho bakorera, kuri ubu bakaba batunze imiryango yabo kandi babayeho ubuzima bwiza buruta ubwo bahozemo bagicururiza mu mihanda.
Bavuga ko igihe bakoraga ubucuruzi bwo mu muhanda bari bameze nk’abasazi, kuko bahoraga biruka, bari barabaye ibikange ndetse ngo na nijoro bararyamaga bakarota abantu babirukankana, bivuze ko batari batuje.
Abacururiza muri iri soko bagira inama bagenzi babo bagikora ubucuruzi bwo mu muhanda kuyoboka amasoko bubakiwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali kuko ari bwo bucuruzi butanga amahoro, butanga urwunguko kandi bugahesha agaciro ubukora.
