Abakandida senateri 4 basezeranyije kutazatenguha abazabatuma

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida senateri batorwamo abazavamo uhagarariye Umujyi wa Kigali, bamwe mu bakandida senateri bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, basezeranyije ko nibagirirwa ikizere batazatenguha abazabatuma.

Buteera John mu migabo n’imigambi ye yiyemeje kuba intumwa nziza kandi yizewe itazatenguha abo ashaka guhagararira mu mutwe wa Sena.

Asobanurira abajyanama bagize inteko itora baturuka mu Mujyi wa Kigali n’abagize biro za njyanama z’imirenge igize Akarere ka Gasabo, Buteera John mu bikorwa bye byo kwiyamamaza yasabye abazamutora kumutuma guhagararira Abanyarwanda muri Sena kugira ngo afatanye n’abandi basenateri kwemeza amategeko buri munyarwanda wese yibonamo kandi amufitiye akamaro.

Ati “Nshingiye ku mashuri nize ndetse n’ubushobozi nifitemo, nizeye gufatanya n’abandi basenateri mu bikorwa byo kwemeza amategeko yagira uruhare mu guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, umutekano n’ubusugire bw’igihugu, kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demukarasi, kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, imicungire y’umutungo, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, guharanira umubano mwiza w’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, kuvuganira abaturage mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa remezo bibafasha nk’imihanda, amazi meza, amashuri y’ubumenyi ngiro n’aya tekinike n’ayandi.

Kandida senateri Ntidendereza William mu bo bahatanye ku mwanya wa kandida senateri, avuga ko yizeye guhagararira neza abazamutora kuko ngo ari impuguke mu burezi, n’inararibonye mu miyoborere myiza, by’umwihariko mu burere n’umuco nyarwanda byamuranze aho yayoboye hose harimo no muri Komisiyo y’Itorero, akagira uruhare mu gutoza ibyiciro bitandukanye by’intore haba mu Rwanda no muri diaspora.

Naho Mutimura Zeno, undi mukandida senateri, avuga ko ashingiye ku bunararibonye bwe haba mu nteko, ndetse no mu bihugu yahagarariyemo u Rwanda bitandukanye birimo na Ethiopia, kandi akaruhagararira mu bihe byari bikomeye amahanga akarushaho kwizera u Rwanda, azakoresha ubwo bunararibonye maze afatanye n’Abasenateri bagenzi be guharanira gushaka icyateza imbere imibereho y’abazabatuma.

Naho kandida senateri Rwakayiro Mpabuka Ignace, avuga ko nk’inararibonye mu bijyanye n’ubuzima azakomeza gutanga umusanzu we mu guharanira gushishikazwa no gushaka icyateza imbere imibereho myiza y’abaturage ashingiye ku bushakashatsi yakoze ndetse n’ibitabo yanditse, akaba ari n’umwe mu bagize itsinda ryagize uruhare mu gutegura umushinga wa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kuva aho wagiriye mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence wakurikiranye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abo bakandida senateri, yashimye abakandida senateri uburyo bitwaye, asaba abagize inteko itora bagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali gufatanya gutegura amatora y’Abasenateri kandi akazagenda neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yashimye uburyo ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze n’uburyo abakandida bubahanye, cyane ko bijyanye n’amategeko n’amabwiriza bigenga gahunda zo kwiyamamaza ntawe usenya mugenzi we nkuko usanga bigenda mu bindi bihugu, aho usanga kwiyamamaza birangwa n’imvururu no gusubiranamo.

Ati “Mu izina rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora twashimye uko abakandida bitwaye, kuko umwe yavugaga imigabo n’imigambi bye abandi bakandida bagenzi be bakabyakira neza, bitandukanye nk’uko bigenda mu bindi bihugu aho usanga bashyamirana batabyumva kimwe.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida, buri mukandida yagenerwaga hagati y’iminota 5 na 15 yo kubwira abantu imigabo n’imigambi bye, n’icyo azakorera Abanyarwanda, biteganyijwe ko gahunda yo kwiyamamaza izasozwa ku itariki ya 15 Nzeri 2019 saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 30 =


IZASOMWE CYANE

To Top