Abakandida senateri b’amashuri makuru baziyamamariza mu gihugu hose

Mu gihe abakandida senateri biyamamariza mu mafasi bakomokamo, abakandida senateri bahagarariye amashuri makuru na kaminuza za Leta n’izigenga bo baziyamamariza mu gihugu hose.

Nk’uko byasobanuriwe abakandida kuri iyi myanya ubwo abakandida bose bemerewe kwiyamamaza bahuraga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo bahabwe amabwiza azabagenga mu kwiyamamaza no kungurana ibitekerezo kuri gahunda yatanzwe n’iyi Komisiyo, Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yibukije abakandida bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ayigenga ko mu gihe abandi bakandida baziyamamariza mu ifasi bazatorerwamo ari zo ntara, ngo bo baziyamamariza mu mashuri yagenwe na NEC mu mashuri makuru na kaminuza zinyuranye zo mu gihugu hose, abasaba kuzubahiriza gahunda bafite kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.

Yagize ati: “Abakandida senateri ubusanzwe biyamamariza mu mafasi cyangwa mu ntara babarizwamo, ariko abakandida senateri bahagarariye amashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ayigenga baziyamamariza ahagenwe na NEC mu mashuri makuru na kaminuza yo mu gihugu hose.”

Munyaneza avuga ko inteko itora abakandida senateri ari abarimu bo muri ayo mashuri, ari na yo mpamvu aba bakandida bagomba kujya kuyiyamamarizamo kugira ngo abazabatora bumve imigabo n’imigambi yabo kandi babamenye.

Avuga ko iyo abasenateri bahagarariye aya mashuri na kaminuza binjiye muri Sena, bataba bakiri Abasenateri bahagarariye amashuri na kaminuza ahubwo ngo baba babaye Abasenateri b’igihugu.

Ati: “Muramenye ko ni hagira abatorwa baturutse mu bakandi bahagarariye amashuri makuru na kaminuza byigenga, ntibazaba Abasenateri bahagarariye ayo mashuri ahubwo bazitwa Abasenateri b’igihugu kimwe n’uko nta musenateri witirirwa intara cyangwa akarere, ahubwo iyo yinjiye muri sena aba ari Umusenateri w’igihugu.”

Abakandida senateri babwiwe ko mu kwiyamamaza buri wese azajya ahabwa umwanya w’iminota 20 kugira ngo abwire abazamutora imigabo n’imigambi ye, abasaba kubitegura hakiri kare kugira ngo hatagira uwo iminota izashirana atavuze iby’ingenzi.

Abakandida b’Abasenateri batorwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’ayigenga bagomba kuba ari abarimu cyangwa abashakashatsi ku buryo buhoraho muri izo kaminuza cyangwa ayo mashuri makuru bageze nibura ku rwego rw’umwarimu wungirije.

Itora ry’Umusenateri utorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya Leta rizaba tariki ya 17 nzeri 2019 na ho itora ry’Umusenateri utorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru byigenga rikazaba tariki ya 18 Nzeri 2019.

Gutangaza burundu ibyavuye mu matora y’Abasenateri ntibizarenza tariki ya 30 Nzeri 2019, bishobora kuba mbere y’iyi tariki ariko ntibishobora kuba nyuma yayo nk’uko bisobanurwa na Munyaneza Charles.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top