Abakinnyi bagiye kwitoreza mu Budage bazunguka byinshi – Bizimana

Abakinnyi batandatu bakiri bato bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru “Athletisme” bari mu gihugu cy’u Budage aho bagiye kumara iminsi 10 bakora imyitozo bayihabwa n’abatoza b’inzobere.

Aba bakinnyi 6 barimo abakobwa 3 n’abahungu 3 baherekejwe n’umutoza Bizimana Manasseh ndetse na Ndacyayisenga John Peter, umuyobozi ushinzwe tekinike mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF” bahagurutse i Kigali berekeza mu gihugu cy’u Budage tariki 15 Kanama 2019.

Bizimana Manasseh, umutoza uhagarariye abana bagiye mu myitozo atangaza ko hari byinshi bazunguka birimo kwiyungura ubundi bumenyi muri uyu mukino.

Agaragaza ko kuba abakinnyi bakiri bato batangiye kujya bitoreza mu bindi bihugu bizakemura imbogamizi bajyaga bahura na zo zatumaga badatanga umusaruro bakeneweho.

Ati: “Imbogamizi zajyaga zibaho zari izo kubona aho abana babasha kwitoreza mu buryo buhoraho no guhura n’abandi bantu bashobora kuba barabigize umwuga mu bindi bihugu kugira ngo bongere ubushobozi nkaba mbona zirimo kugenda zikemuka umunsi ku wundi niba hari abana (6) babashije kubona amahirwe yo kujya kwitoreza mu Budage nkaba numva bitanga ikizere ko Athletisme igiye kongerwamo imbaraga tukabasha kubona impano zitandukanye umunsi ku wundi.”

Uwitonze Claire ufite imyaka 13 usanzwe ukinira Rwamagana usiganwa ku ntera ya metero 1500 yatangaje ko yishimiye  kuba yaragize aya mahirwe ndetse yizeye ko hari byinshi azahigira.

Kamana Gaspard, umubyeyi wa Uwitonze Claire, umwe mu bari baherekeje abana babo ku Kibuga Mpuzamahanga k’Indege cya Kigali yatangaje ko yashimishijwe no kubona umwana we yuriye indege agiye gukora imyitozo mu Budage.

Yasabye ababyeyi kujya baha abana babo umwanya wo gukina mu gihe basoje imirimo baba babahaye kuko kubabuza gukina ari ukubangamira uburenganzira bwabo no gupfukirana impano bafite.

Ati : “Babyeyi muge muha abana imirimo bayikore, nibayirangiza mubahe igihe cyo gukina.”

Mubiligi Fidèle, Perezida wa RAF avuga ko kuba aba bakinnyi bagiye kwitoreza mu Budage, biri mu masezerano y’ubufatanye bagiranye n’iki gihugu yo kuzajya boherezanya abana bakina imikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru.

Ati:“Ni gahunda y’ubufatanye twagiranye n’Abadage  yo kujya twohererezanya abana basiganwa ku maguru mu gihe k’ibiruhuko n’igihe bafite umwanya kugira ngo bitoze. Ubwo rero ku ikubitiro ni twe twohereje abana.”

Avuga ko iyi gahunda y’imikoranire igamije guteza imbere abakiri bato ndetse barimo no kuganira uburyo babona umutoza w’inzobere waza kuba yazamura urwego rw’abatoza bo mu Rwanda.

Ati : “Iyo ugiye kubaka uhera ku bana, twumvikanye ko uyu mushinga uzahera ku bana, tugahera hasi. Hari icyo baturusha mu bijyanye no gutoza ibyo rero nibyo tubakeneyeho bityo bikazanafasha abana bacu kwitoreza ahandi hatari mu Rwanda, bikazabafasha mu gihe kizaza kujya bakinira hanze.”

Yungamo ati : “Ubutaha n’abana b’Abadage bazaza bazanye n’abatoza babo. Ni gahunda ndende dufitanye kuko turimo turaganira uburyo baduha umutoza ufite uburambe w’igihe kinini ku buryo yakwigisha n’abatoza bacu mu rwego rwo kubazamurira urwego rwabo.”

U Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire n’Umujyi wa Hachimantai wo mu Buyapani, aho abakinnyi bakuru bamaze iminsi bitorezayo mu gihe hari n’abandi bazajya kwitoreza muri Congo Brazzaville.

Abakinnyi berekeje mu Budage

Aba bakinnyi ni Niyonkuru Marthe, Uwitonze Claire, Niyonkuru Florence, Bakunzi Aime Phrodite, Habinshuti Alexis na Karangwa Kwame.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top