Abakize Coronavirus basabye abatarayandura gukomeza kwirinda

Bamwe mu baturage barwaye COVID19 bagakira n’abandi bafite ababo bayirwaye bavuga ko ntawe ukwiye gukerensa ubukana bw’icyo cyorezo, ahubwo abantu bakwiye kumva agaciro ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID19.

Bamwe mu barwaye  Covid 19  bakitabwaho bagakira ubasanga mu duce twagiye dushyirirwaho gahunda yihariye ya Guma mu rugo bitewe n’imibare iri hejuru y’abanduye benshi yahabonekaga.

Abaturage bo mu duce twigeze gushyirwa muri  gahunda ya guma mu rugo bahuriza ku kuba uretse ubukana bw’icyo cyorezo,igihe umuntu amara arwaye Covid 19 cg ari muri guma mu rugo nacyo gisubiza inyuma iterambere  yari amaze kugeraho.

Bahuriza ku kuba muri iki gihe, ntawe ukwiye kwirara, abantu bakwiye kumva kimwe akamaro ko gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda zagiye zishyirwaho.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari abo usanga bubahiriza amabwiriza arebana no kwirinda covid 19, abandi ugasanga ntibayubahiriza.

Ministri w’Ubuzima Dr.Daniel Ngamije avuga ko COVID19 ari icyorezo kigihari ntawe ukwiye kwirara.

Imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima igaragaza ko mu Rwanda  kugeza ku wa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo  abantu 5262 ari bo bamaze kwandura COVID19, muri abo abantu 40 bahitanywe naho abantu 4967 bitaweho barakira.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top