Amakuru

Abakoresha sheki bemerewe kubikuza miriyoni 5 Frw ku munsi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, umuntu ukoresha sheki ye  yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu ku munsi , avuye kuri miliyoni imwe yari yashyizweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo BNR yari yatangaje ko amafaranga ntarengwa umuntu yemerewe kubikuza akoresheje sheki atarenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byari mu bihe ibikorwa bitandukanye bituma habaho ihererekanywa ry’amafaranga byari byahagaze n’abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo.

Icyo gihe ikemezo cyafashwe kubera ko ihererekanywa ry’amafaranga ryari hasi cyane.

Nyuma y’aho tariki ya 4 Mata 2020 ibikorwa bitandukanye byongeye gukomorerwa, abantu benshi cyane cyane abakora ubucuruzi ba sabye Leta ko amafaranga bemererwa kubikuza yakongerwa mu rwego rwo kuborohereza gukoresha amafaranga yabo neza.

BNR yatagaje ko ikemezo cyo kongera amafaranga umuntu shobora kubikuza kuri sheki imwe, bije nk’igisubizo cy’ubusabe bw’abantu benshi batandukanye.

BNR kandi yatangaje ko umuntu wasinyiwe sheki n’undi  yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 25 =


IZASOMWE CYANE

To Top