Facebook yatangaje ko igiye guhuza imikorere ya porogaramu za WhatsApp, Instagram na Messenger ku buryo abazikoresha bazajya bahererekanya ubutuma, ibintu bitari bisanzwe ku bakoresha porogaramu zitandukanye.
Abasanzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga murabizi ko ‘Kohererezanya ubutuma bikunda gusa ku bakoresha porogaramu zimwe, nka WhatsApp ku yindi, Instagram ku yindi na Messenger ku yindi’, ariko ntabwo ukoresha WhatsApp yabwoherereza ukoresha Instagram cyangwa Messenger, ari ho abunyujije.
Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yabwiye New York Times ko ‘nubwo izo porogaramu zizakomeza gukora mu buryo butandukanye, zizahuzwa ku buryo ubutumwa bwava kuri imwe bukajya ku zindi’.
Zuckerberg yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko byatangiye kunononsorwa ariko bizatwara igihe kirekire ku buryo abakoresha izo porogaramu bazatangira kwandikirana hagati y’impera z’uyu mwaka n’intangiriro z’uwutaha.
Ku mpamvu z’ibanga ry’akazi, Facebook ntiyatangaje byinshi ku mikorere y’ubu buryo bwo guhuza porogaramu eshatu zisanzwe zikora nk’izihanganye kuko ibyo zikora bijya gusa ariko kwihuza ngo byitezweho koroshya akazi ka Facebook.
Guhuza izi porogaramu ni n’uburyo bufatwa nk’ubuzoroshya ubucuruzi bwo kuri internet, hagati y’abazikoresha na Facebook bikayorohereza gusangiza amakuru abazikoresha zose, ikanagera ku ntego yayo yo kwamamaza ku bantu benshi.
Zuckerberg yavuze ko kuzihuza uko ari eshatu ari uburyo bwo kugira ngo zirusheho gukoreshwa n’abantu benshi kandi n’umwanya bamara bazikoresha wiyongere.
Inzobere mu by’ikoranabuhanga, Makena Kelly, yavuze ko guhuza izo porogaramu bizongerera imbaraga Facebook zo guhangana n’ibindi bigo bikomeye bitanga serivisi zo kohereza ubutumwa nka Google na Apple.
Itangazo rya Facebook rivuga ko ‘Ishaka kubaka ubunararibonye mu kohereza ubutumwa uko ishoboye, kuko abayikoresha bifuza kubwohereza mu buryo bwihuta kandi bufite umutekano’.
Riti “Turi gukora ibishoboka ngo duhe imbaraga uburyo bwo kohererezanya ubutumwa butavogerwa, tunita ku koroshya uburyo bugera ku nshuti, imiryango ikoresha imirongo yose.”
Ubu buryo butangajwe mu gihe Facebook imaze iminsi ikorwaho iperereza ndetse ikananengwa uburyo icunga n’umutekano w’amakuru y’abayikoresha, bikagera n’aho yibwa.
Umwaka ushize Mark Zuckerberg yasabye imbabazi ku makuru y’abantu bagera kuri miliyoni 50 biganjemo Abanyamerika bakoresha Facebook yibwe, ndetse agakoreshwa mu buryo butemewe.
