Urwego rw’Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwatangaje ko mu bantu bakoreweho ubushakashatsi kugira ngo bahabwe imidari n’impeta by’ubutwari harimo n’abageze ku mihigo n’ibikorwa by’ubutwari muri siporo.
Kuri uyu wa kabiri tariki 29 Mutarama 2019 mu kiganiro KT Sports cy’imikino kuri KT Radio, Rwaka Nicolas, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego rw’Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) yatangaje ko hari abantu batandukanye bakoreweho ubushakashatsi kubera ibikorwa by’ubutwari bakoze harimo babiri bakoze amateka muri siporo.
Rwaka yagize ati “Hari abo twakozeho ubushakashatsi ariko ntari bubabwire kuko biba bikiri ibanga kugeza igihe bizemerezwa ariko abo muri siporo barimo.Ntabwo ari benshi cyane ariko nka babiri barimo.”

Rwaka Nicolas mu kiganiro n’abanyamakuru ba Siporo kuri KT Radio
Gusa n’ubwo uru rwego rwamaze gutoranya abakoze ibikorwa by’ubutwari muri siporo, ntibiramenyekana niba bazemezwa nk’intwari bagahabwa impeta y’ubutwari.
Rwaka ati “Ku rwego rwacu byararangiye hasigaye urwego rufata icyemezo kandi byemezwa n’inama y’abaminisitiri. Icyo nibutsa ni uko yaba ari ugirwa intwari y’igihugu yaba ari uhabwa impeta ni Perezida wa Repubulika ubigena kandi abigena igihe cyose bibaye ngombwa. Ntabwo rero wavuga ngo ni uyu munsi cyangwa ni ryari.”
Baramutse bemejwe nk’intwari, bahabwa imwe mu mpeta zirimo ‘Indashyikirwa’ ihabwa umuntu wakoze umurimo mwiza kandi unoze, ‘Igihango’ ihabwa uwatsuye umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu cyane cyane mu iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.
Abakoze amateka mu mikino kandi bashobora guhabwa impeta y’Indangamirwa ihabwa uwateje imbere umuco akawumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga, cyangwa se ‘Indengabaganizi’ y’ubwitange yahabwaga abasirikare gusa ariko ubu ikaba ishobora guhabwa n’abandi bose bagaragaje ubwitange.
