Abakuru b’ibihugu barindwi baraye i Kigali

Abategetsi barindwi b’ibihugu bya Afurika baraye bageze i Kigali aho bagiye kwitabira “umunsi wo kwibohora” wizihizwa kuri uyu wa kane.

Uyu munsi niwo FPR-Inkotanyi ifata nk’uwafatiweho u Rwanda mu 1994 nyuma yo gutera u Rwanda mu 1990.

Amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda avuga ko uyu atari uwo kwibohora ahubwo ari umunsi FPR yishimira ko yafashe ubutegetsi.

Umuyobozi wahageze mbere ni Perezida Faustin Archange Touadera wa Repubulika ya Centre Afrique, yakurikiwe na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Hage Geingob wa Namibia, nkuko bitangazwa na leta y’u Rwanda.

Mu ijoro ryacyeye, abandi bageze i Kigali ni Perezida Faure Gnassingbé wa Togo, Visi Perezida wa Nigeria Yemi Osinbajo, Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Perezida Eric Masisi wa Botswana.

Ku nshuro ya 25, u Rwanda rurizihiza umunsi wo kwibohora, mu birori bibera kuri sitade Amahoro i Kigali.

Victoire Ingabire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, ku itariki ya mbere y’uku kwezi u Rwanda ruzirikana umunsi w’ubwigenge, yavuze ko abategetsi b’u Rwanda uyu munsi bawusimbuje indi minsi ijyanye n’ihinduka ry’ubutegetsi.

Ba Perezida b’ibihugu bituranyi by’u Burundi na Uganda ntabwo bitezwe kugera i Kigali uyu munsi kubera umwuka mubi uri hagati y’abategetsi b’ibi bihugu n’ab’u Rwanda.

Ntibiramenyekana neza niba Perezida John Magufuli wa Tanzaniya na Félix Tshisekedi wa Kongo, bari buhagere.

Madamu Ingabire mu itangazo rye ryo ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa karindwi, yanenze abategetsi b’u Rwanda kuba batabanye neza n’abaturanyi, abasaba kuvugurura umubano.

Ku kibazo cy’imibanire n’ibihugu bituranyi, mu bihe bishize Perezida Paul Kagame yagisubijeho ko u Rwanda rubana neza n’ushaka ko babana neza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top