Abaminisitiri b’Ubuzima muri Afurika bariga ku buvuzi bw’indwara zidakira

Abaminisitiri b’Ubuzima n’abahagarariye izo minisiteri mu bihugu byabo muri Afurika bateraniye i Kigali biga uko ubuvuzi bwo kwita ku bafite indwara zidakira kandi ziteza ububabare bafashwa (Foto Mucyo R)

Abaminisitiri bashinzwe iby’ubuzima n’abahagarariye izo minisiteri mu bihugu byo muri Afurika, bateraniye i Kigali mu nama yo kugira ngo bigire hamwe uko ubuvuzi bwita ku bantu bafite indwara zidakira kandi zitera ububabare (Palliative Care) bwakwinjizwa muri gahunda y’ubuvuzi budaheza.

Ni inama y’iminsi itatu ibaye ku nshuro ya gatandatu yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’ishyirahamwe nyafurika ry’abatanga ubuvuzi ku barwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare (APCA), yahuriranye n’inama y’abaminisitiri b’ubuzima muri Afurika yateranye ku nshuro ya gatatu.

Umunyamabangawa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick wafunguye iyo nama ku mugaragaro, yavuze ko ubuvuzi buhabwa abafite indwara zidakira kandi zitera ububabare nka kanseri, umutima, diyabete n’izindi ari ukugabanya ububabare uko bishoka kose.

Imwe mu miti aba barwayi bafata ni uwitwa Morphine, ukaba usigaye ukorerwa mu Rwanda nk’uko Dr. Ndimubanzi yakomeje abisobanura.

Ati “Hashize imyaka irenga itatu uwo muti ukorerwa mu Rwanda, ariko ni umuti banywa mu kanwa, ni ifu tuvanga tugakoramo amasiro, tukawukoresha kugira ngo tugabaye ububabare bw’abantu bafite ububabare bukabije. Kuko iyi gahunda yatangiye mu 2014, yo kwita ku bafite indwara zidakira kandi zitera ububabare.”

 Abaminisitiri b’Ubuzima n’abahagarariye izo minisiteri mu bihugu byabo muri Afurikabateraniye i Kigali biga uko ubuvuzi bwo kwita ku bafite indwara zidakira kandi ziteza ububabare bafashwa (Foto Mucyo R)

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda ibyatera kurwara indwara zitandura, ati “Icya mbere ni ukwirinda ibitera indwara zitandura, ubwo tubaramo za kanseri zimwe na zimwe, za diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara. Kwirinda rero biri ukwinshi; ukwa mbere ni uko wifata, gukora siporo kuko byaragaragaye ko hari kanseri zimwe na zimwe dizakura kubera ko abantu bakora siporo. Hari ndwara zimwe na zimwe z’umutima zibaho kubera ko abantu badakora siporo.

Ikindi kintu mu kwirinda hari inkingo dutanga, nk’izi turimo gutanga mu bijyanye no kwirinda hepatite; iyo umuntu apimwe tugasanga atayifite tumuha urukingo rumubuza kuzarwara indwara nka za kanseri. Ikindi dusaba Abanyarwanda ni ukumenya ko izi serivisi ziriho, bakaba banazisaba cyangwa abantu bari mu muryango ufite ububabare bakaba baza kuzishaka kugira ngo umuntu bamuherekeze ariko adafite ububabare cyane.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe Nyafurika ry’Abatanga ubuvuzi ku barwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare (APCA), Dr. Luyirika Emmanuel, yavuze ko barimo gukorana na za Guverinoma z’ibihugu by’Afurika gushyiraho iyo gahunda y’ubuvuzi budaheza ku bihugu bimwe bitazifite, no gushyiraho gahunda y’igihugu y’amabwiriza y’uko bitabwaho.

Akomeza agira ati “Kandi turimo no kuganira na bo kugira ngo bashyireho uburyo bwo kubabonera imiti, cyane cyane nk’umuti wa Morphine n’indi miti turi gufasha kandi mu gutanga ubumenyi kuri ubwo buryo bwo kubitaho ku baganga, abaforomo n’abandi bita ku buzima.

Imbogamizi imwe ikomeye mu zihari ni ukubaka ubushobozi bwa muntu mu kwita kuri ubwo buvuzi, haba hakenewe gushoramo amafaranga n’ibindi muri iyo gahunda yo kwita kuri abo bantu kandi no kumenya ngo imiti irahari nk’iyo Morphine.”

Umwe mu banyarwanda bahabwa ubwo buvuzi, ufite indwara zidakira zitera ububabare, yahamirije itangazamakuru ko ikitwa ububabare cyo atagiheruka, iyo miti yamufashije kandi bamufashije no kumwitaho mu buryo bwo kumwereka ko bamuri hafi, bituma abasha kujya mu bantu agatanga ubuhamya n’ibindi bituma yumva iminsi yo kubaho ikizere cyayo akigifite.

Bimwe mu bihugu byohereje ba Minisitiri b’Ubuzima n’abahagarariye izo minisiteri n’ibigo bya gahunda yo kwita ku bafite izo ndwara birimo Nigeria, Zambia, Angola, Ghana, Liberia n’ibindi byose bigera kuri 45 n’ababiturutsemo bagera kuri 500.

U Rwanda kandi ruzwi ku rwego rw’Afurika nk’igihugu cya mbere cyabashije gutangiza gahunda yo kwita ku buzima bw’abarwaye indwara zidakira kandi zitera ububabare mu 2011, gahunda yo kubitaho itangizwa mu 2014.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top