Uyu munsi Mgr Filipo Rukamba Perezida w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda yatangaje ko igihe kigeze ngo Kiliziya Gaturika yinjire mu kibazo cy’inda ziterwa abana bato kuko n’imibare igaragaza ko ari ikibazo gikomeye. Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Uburezi ya Kiliziya ngo basanze iki kibazo mu bigitera harimo ubukene, uburere n’ubutabera. Uburere bushingiye ku iyobokamana ngo buri hasi kuko banasanze abana bacye ari bo basanga gusambana ari icyaha.

Kiliziya ngo igiye kongera imbaraga mu guhangana n’iki kibazo mu mashuri yayo
Imibare iheruka ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagaragaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 17 batewe inda. Mu 2016 habarwaga nibura abana bavutse gutya 47 buri munsi.
Ingaruka z’iki kibazo zirakomeye ku muryango nyarwanda, ku mwana watewe inda, ku mwana wavutse no ku mibereho mu gihugu muri rusange.
Kiliziya Gaturika ibicishije muri Komisiyo yayo y’uburezi ubu nayo ngo irashaka gufata ingamba mu kurwanya iki kibazo nk’uko byavuzwe na Mgr Rukamba mu nama y’iminsi ibiri bateguye yatangiye none.
Kiliziya ifite cyangwa iri mu buyobozi bw’amashuri angana na 45% ari mu Rwanda, mu mibare ifite amashuri 1 381 yigwamo n’abanyeshuri 1 273 593. Arenga 1100 muri yo ni abanza yigamo abana.
Mgr Rukamba ati “tugomba kwinjira muri iki kibazo tukamenya neza imizi yacyo kugira ngo tugishakire umuti”.
Iriya Komisiyo yashyizeho itsinda ryakoze ubushakashatsi mu 2017 ababukoze bavuze ko mu byo basanze bitera iki kibazo harimo mbere na mbere ubukene, uburere (ababyeyi batita ku bana), itangazamakuru na social media, no kudakurikirana no kudahana bamwe mu batera inda abana.

Mgr Filipo Rukamba avuga ko igihe kigeze ngo Kiliziya ihagurukire iki kibazo
Ibi kandi ngo binemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko iki kibazo giterwa cyane cyane n’ubukene.
Ishema Jerome wari uyoboye iri tsinda avuga ko basanze mu gukemura iki kibazo hashyirwa imbaraga mu burere, bukanashingira ku iyobokamana kuko ngo guterwa inda bica mu busambanyi kandi bakaba mu bana babajije bacye aribo bababwiye ko babona ubusambanyi nk’icyaha.
Kiliziya ibona ko icya mbere cyafasha mu gukemura iki kibazo ari ukwigisha abana kumenya akamaro ko kwifata no kuvuga HOYA ku mibonano mpuzabitsina.
Ishema ariko avuga ko mu bana babajije kuri iyi ngingo abenshi bemeje ko guhakana ari byiza ariko ngo bikomeye cyane.
Mgr Rukamba yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha no kuba hafi y’abakiristu kuri iki kibazo ndetse bagashyira ingufu mu burezi bushingiye ku bukiristu no gutanga amakuru kuri iki cyaha.
Ishema avuga ko ku mashuri hakwiye kuba Komite z’abarimu zikurikirana ubuzima bw’abanyeshuri buri munsi bityo bagakumira ibiganisha abana mu busambanyi.

Inda ziterwa abana b’abakobwa zigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, imiryango yabo n’igihugu
Minisitiri hari ibyo yanenze
Dr Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ku bushakashatsi ririya tsinda ryakoze yanenze ko hari imirongo bushingiyeho igizwe n’ibyanditswe n’abandi.
Ati: “Mwatubwiye ko ubukene aribwo abandi bavuga ko butuma abana batwara ziriya nda.. Ariko uko bimeze ahandi niko ni iwacu bimeze? Ese ubu mu Rwanda natwe niko bimeze?”
Avuga ko mu Rwanda hari abana bakennye ariko batiyandarika kandi ngo ingero zirahari.
Yabagiriye inama yo kureba uko barebera iki kibazo mu ndorerwamo y’u Rwanda aho kurebera mu byatangajwe na UNFPA cyangwa WHO/OMS.

Dr Munyakazi aganira n’abanyamakuru ku byavugirwaga muri iyi nama
Gusa Dr Munyakazi nawe yavuze ko Kiliziya yashyira imbaraga mu kumvisha abana ko ubusambanyi ari icyaha kandi kizira kuko ngo kuba barabibabwiye bidahagije kuko imibare batangaje igaragaza ko batabifata nk’icyaha kandi ariyo nzira yo guterwa inda.
Nyuma y’iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye none, Kiliziya izatangaza ingamba zayo mu gukumira iki kibazo cy’inda ziterwa abana.
