Amakuru

Abantu 14 barimo uwanduye COVID-19 bafatiwe muri Sauna

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 13 bari muri Sauna n’ undi umwe ufite ubwandu bwa COVID-19 wari muri resitora ifatanye na Sauna.

Bafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga. Bafashwe mu gihe amabwiriza y’inama y’abaminisitiri ya tariki ya 21 Kamena  avuga ko ibikorwa bya Sauna na Massage bitemewe.

Avugana n’itangazamakuru, Umugwaneza Liliane yemeye ko tariki ya 25 Kamena yagiye kwipimisha mu Mujyi  wa Kigali ahazwi nko  kwa Kanimba, avuga ko ubwo yafatirwaga muri resitora  ari bwo yamenye ko yanduye COVID-19 atari azi ko yanduye.

Ati: “Ejo tariki ya 25 Kamena nagiye mu Mujyi  kwa Kanimba kwisuzumisha COVID-19, ubwo nari ntegereje ibisubizo ni bwo uyu munsi mu kanya tariki ya 26 Kamena mbonye bamfata ngo nanduye COVID-19.”

Ubwo Umugwaneza yafatirwaga muri resitora yari kumwe n’uwitwa Karangwa Norbert barimo gusangira, Karangwa avuga ko atari azi ko Umugwaneza yanduye ngo na we yatunguwe no kubona bamufata.

Dr Iradukunda  Sonia, umukozi wo  mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)  yavuze ko Umugwaneza yari abizi ko yasanzwemo ubwandu bwa COVID-19 ariko kuko ngo yari afite urugendo yanze kwishyira mu kato kugeza ubwo  atangiye gushakishwa.

Ati: “Yagiye kwa Kanimba kwipimisha bamubwira ko arwaye ariko abirengaho ntiyishyira mu kato. Abamupimye  bari  baduhamagaye  batubwira ko hari umuntu tugomba kujyana i Kanyinya ariko na we  bari bamubwiye ko yishyira mu kato  abirengaho nkana. Polisi yamufatiye  muri  iyi resitora n’ubundi yarimo gushakishwa  ngo ajye kwitabwaho i Kanyinya.”

Dr  Iradukunda yaboneyeho kugira inama Karangwa Norbert wari kumwe na Umugwaneza  ko yakwishyira mu kato k’iminsi irindwi  kimwe n’abandi bantu bazi ko bahuye nawe. Nyuma y’iyo minsi irindwi bakazajya kwipimisha ariko na mbere y’iyo minsi bakumva  bafite ibimenyetso bya COVID-19 babwira inzego z’ubuzima zikabapima zikanabaha ubundi bufasha. Yavuze ko abantu nka Umugwaneza ari bo barimo gutuma iki cyorezo gikomeza kwiyongera, abasaba kudasuzugura  ibyo babwiwe n’inzego z’ubuzima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga,  Uwamahoro Genevieve yavuze ko atari ubwa mbere  iyi Sauna yafatiwemo bariya bantu 13 ifunzwe kuko ku nshuro ya mbere yari yafunzwe nyirayo bamutegeka kuzayifungura iki cyorezo cyarangiye.

Gusa yabirenzeho arayifungura kugeza ubwo amakuru yamenyekanye, Uwamahoro yavuze ko nyirayo agiye kongera gucibwa amande ndetse ifungwe kugeza igihe iki cyorezo  kizarangirira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Polisi yamenye ko nyiri iriya Sauna yongeye kuyifungura kandi yari yarafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Ubwo abapolisi bari mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza baje gusanga ifunguye ndetse harimo  abantu 13, yavuze ko  iruhande rw’iyo Sauna hafatiwe umuntu wari uzi neza ko afite ubwandu bwa COVID-19 ariko yanga kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima akomeza gutembera.

Ati: “Twamenye amakuru ko iyi sauna yongeye gukora kandi yari yarafunzwe, Ntabwo wakorera ibintu nk’ibi ku muhanda nyabagendwa ngo biyoberane. Dukora igenzura  twahasanze uriya witwa Umugwaneza Liliane  wanduye COVID-19 kandi yarabimenyeshejwe n’inzego z’ubuzima ariko abirengaho akomeza kujya mu bantu ari bwo yafatiwe hano  muri resitora aganira n’undi muntu.”

CP  Kabera  yakomeje avuga ko  hagiye gukurikiraho kubahiriza amabwiriza  y’Umujyi wa Kigali ahana abarenze ku mabiwiriza ya COVID-19, uriya murwayi yahise ajyanwa  n’Inzego z’ubuzima  ajya kwitabwaho.  Uwo bari kumwe (Karangwa)  na we yahawe inama z’uko agomba kwifata.

Umuvugizi wa Polisi  y’u Rwanda yavuze ko nibigaragara ko Umugwaneza hari abantu yanduje COVID-19 azabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati: “Nubwo waba ufite urugendo warusubika ukabanza ukivuza, urwaye utarembye hari uburyo bwo kumukurikirana.  Buri muntu afite kumenya ko agomba kwirinda akarinda n’abandi, nta muntu ugomba kunaniza Inzego z’ubuzima cyangwa inzego z’umutekano. Tuzahora dukangurira abantu kwirinda ariko tuzanakomeza gukurikirana  abatuma imibare izamuka, abatuma abahitanwa n’icyorezo biyongera.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko   Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
54 ⁄ 27 =


To Top