Abantu 1,500 bamaze guhitanwa na Ebola muri Congo

Minisiteri y’ubuzima muri Kongo yatangaje kuri iki cyumweru ko imibare y’abantu bamaze guhitanwa na Ebola ubu igeze ku 1,506 ku bantu 2,239 bayanduye.

Niwo mubare munini ukurikira abagera ku 11,300 bishwe n’iyi ndwara mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Africa ubwo yadukaga mu 2014.

Iyi ndwara ya Ebola iheruka kwaduka muri Kongo kuva mu kwezi kwa munani, gusa ishami ry’umuryango w’abibumbye ryavuze ko uko imeze ubu idateje akaga isi.

Iyi mibare yatangajwe ku cyumweru nijoro ivuga ko abantu 621 bakize iyi ndwara, ariko hari abandi 13 byemejwe ko bayanduye vuba aha, mu gihe bakurikiranye abandi 276 bayikekaho.

Ebola igera ku bantu ivuye ku nyamaswa z’ishyamba nk’inguge cyangwa impongo zayanduye iyo abantu bazikozeho cyangwa baziriye.

Abantu bayanduzanya vuba cyane mu gukoranaho biciye mu matembabuzi yose nubwo yaba macye cyane ava ku muntu wanduye.

Muri Kongo, ebola iri mu Ntara za Kivu ya ruguru na Ituri, mu duce twa Beni na Katwa muri Ituii niho hagaragaye abarwayi benshi n’abo yishe benshi.

Ebola muri uku kwezi yageze muri Uganda mu gace ka Kasese kegeranye na Kongo, aho yishe abantu babiri, abandi bari bayanduye basubijwe muri Kongo aho yahitanye bamwe muri bo.

Ibihugu bituranye n’aka gace ka Kongo cyane cyane Uganda n’u Rwanda byafashe ingamba zo kwirinda ko ebola igera muri ibi bihugu.

Iyi ndwara iterwa na virusi yabonetse bwa mbere mu 1976 mu mujyi muto witwa Yambuku mu majyaruguru ya Kongo ibonywe n’umushakashatsi kuri za mikorobe na virusi, Prof Peter Piot.

Uyu mubiligi niwe wise iyi virus Ebola, ubusanzwe ni umugezi uri kuri kilometero 96 uvuye mu mujyi wa Yambuku, kugira ngo abatuye uyu mugi badashyirwa mu kato cyangwa bikabatera ipfunwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =


IZASOMWE CYANE

To Top