Abantu 17 bimaze kwemezwa ko bahitanywe n’Imvura yaguye ejo ku Cyumweru

Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 2 Gashyantare hamaze kumenyekana abantu 17 yahitanye, harimo 6 bo mu Karere ka Kicukiro, 7 bo muri Gasabo, umwe muri Nyarugenge n’abandi batatu muri Gatsibo yangije n’ibintu byinshi.

Mu bantu barindwi bapfuye muri Gasabo barimo umukecuru, abana be n’abuzukuru be.

Umuvu watwaye inzu barimo urabamanukana ubata mu mugezi wa Yanze ukora ku Mirenge ya Jali (Gasabo) na Kanyinya (Nyarugenge).

Amakuru avuga ko byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryakeye (ku cyumweru tariki 2 Gashyantare 2020) ubwo imvura yagwaga ari nyinshi.

Umwe muri bene wabo wa ba nyakwigendera witwa Rwagaju yabwiye Umuseke ko amakuru yazindutse ayabwirwa, akaba yagiye gutabara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyaburiba mu Murenge wa Jali aho byabereye, Erenestine Mukasekuru avuga ko ibikorwa byo gutaburura ba nyakwigendera byarangiye ubu bakaba bari kwitegura kubashyingura.

Mukasekuru avuga ko mu muryango wuriya mukecuru witwa Florida Mukanyarwaya harokotse umwana umwe mukuru washatse urwe rugo.

Avuga ko ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bukomeje gushishikariza abatuye ahantu habateza akaga kuhimuka kugira ngo ubuzima bwabo butajya mu kaga.

Ati: “Rwose turi gusaba dukomeje ko abantu batuye mu manegeka bahava, tukabereka ahandi batura kuko ubuzima bwabo buruta byose.”

Urugo rw’uriya mukecuru Mukanyarwaya w’imyaka 55 ruturanye n’umugezi wa Yanze mu Kagari ka Nyaburiba, Umurenge wa Jali ariko umugezi unakora ku Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.

Kabeza mu Karere ka Kicukiro ahitwa mu Itunda naho umuryango w’abantu batatu wagwiriwe n’inzu, umugore n’abana be babiri bahise bapfa.

MINEMA yatangaje byinshi byangijwe n’imvura yaraye iguye

Imibare y’agateganyo ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi, ivuga ko imvura yasenye inzu imwe mu Murenge wa Bwishyura muri Karongi, isenya indi mu Murenge wa Rusiga muri Rulindo, isenya inzu 12 mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

Yateje inkangu yishe abatu batatu, ikomeretsa umwe isenya n’inzu muri Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, inkangu kandi yishe abantu batatu mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo.

iyi nkuru dukesha Umuseke kandi ikomeza ivuga ko Inkuba yakubise umuntu iramuhusha isiga imutwitse mu Murenge wa Bushoki muri Karere ka Rulindo.

MINEMA itangaza ko kugeza ubu ifite imibare y’abantu batandatu bapfuye (udashyizeho abagize umurwango wa Mukanyarwanya), hakomereka babiri hasenyuka inzu imwe.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 30 =


IZASOMWE CYANE

To Top