Nyuma yo kwirega no kwemera icyaha bagasaba imbabazi, abagera kuri 264 ni bo bakiri mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG).
Ni mu bagera ku 53.366 bari barakatiwe icyo gihano n’Inkiko Gacaca ubwo zabahamyaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’uko bisobanurwa na SSP Sengabo Hillary, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfunga n’abagororwa (RCS), kuva mu mwaka wa 2006 ubwo Inkiko Gacaca zatangiraga imirimo yazo, abakatiwe igihano k’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bari 53.336, ariko ngo kuri ubu abasigaye muri icyo gihano ni 264.
SSP Sengabo avuga ko muri abo 264 barimo gukora iki gihano, 39 ari abagore naho 125 ni abagabo, kandi ngo muri abo bari muri TIG, abagera kuri 30 bahawe imirimo nsimburagifungo n’inkiko zisanzwe bakurikiranyweho ibindi byaha.
Yagize ati “Ubusanzwe igihano nsimburagifungu gifitiye igihugu akamaro cyari cyarakatiwe abahamijwe ibyaha bya Jenoside bemeye cyaha bireze bagasaba imbabazi, ariko hari n’abandi inkiko zisigaye zikatira TIG bakoze ibyaha bisanzwe, ni nyuma y’uko hashyizweho igitabo gishya cy’amategeko ahana.”
SSP Sengabo avuga ko iki gihano kizakomeza kabone n’ubwo abagihawe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside baba baragisoje bose, kuko n’ubundi inkiko zigenda zigikatira n’abandi bakoze ibindi byaha mu gihe babona ari cyo bakwiye ndetse no mu gihe abaregwa bakisabiye.
