Amakuru

Abantu 28 batawe muri yombi bazira guhindura ingo zabo utubari

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 28 yataye muri yombi bazira gucuruza inzoga mu ngo zabo muri ibi bihe abantu basabwa kwirinda icyorezo cya Coronavirusi.

Abatawe muri yombi harimo abagore 10 n’abagabo 8, bakaba barafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu mirenge ya Kimironko, Kicukiro na Kinyinya.

CP John Bosco Kabera Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bafashwe nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati : “Abantu bigaragara ko aho batuye batumira bagenzi babo mu ngo bakaza bakicara bakagura inzoga bakazisangira. Nkuko tumaze iminsi tubivuga mu itangazamakuru, abo bantu barenga ku mabwiriza baracyahari. Baragenda ugasanga bimuye utubari twabo bakadutwara mu ngo. Aba rero barimo abacuruzaga inzoga cyangwa se ibindi. Ibi rwose ntibyemewe kuko birashyira abantu mu bibazo ku buryo ushobora kwandura iki cyorezo cyangwa se ukaba wakwanduza abandi niba ugifite.”

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko bafite amakuru ko muri ibi bihe hari abantu bagitinyuka bagakora iminsi mikuru y’amasabukuru, bagahuza abantu mu ngo zabo rwihishwa, ko hari abantu bagifite utubari cyangwa aho banywera mu ngo.

Yatanze urugero rw’umurwayi wabonetse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, wari ufite akabari mu rugo, ku buryo bigoye kumenya uwamwanduje.

Yagize ati “Twamusanze asanzwe afite n’akabari mu rugo iwe yakira n’abantu benshi. Ntabwo ari ibintu bikwiye kuko muri urwo ruvunge rw’abantu bahaza, biragoye kumenya n’umuntu wamwanduje. Ikiriho ni uko yatabaje amaze iminsi arwaye kandi duhora tubwira abantu ngo niba ufite ibimenyetso bivuge hakiri kare, hamagara 114 tugusuzume, tukwiteho utagombye gutegereza kuremba ngo ubone guhamagaza inzego z’ubuzima.”

CP Kabera avuga ko ibi bitemewe, ari nayo mpamvu nyuma y’igihe kirekire abantu babwirwa, ingamba zikomeye zafashwe, ndetse ko abafashwe bagiye gufungwa kandi bagakurikiranwa.

Yagize ati “Abanyarwanda turababwira ko bitemewe, kunywa inzoga si bibi ariko niba waguze inzoga yinywere iwawe ureke guhamagarira abandi ngo baze musangire. Ibi bintu by’umuco abantu bishyizemo ngo inzoga iryoha isangiwe sibyo muri iki gihe. Tugiye kurushaho gukorana n’inzego zibanze kugira ngo turebe aho ikibazo kiri no gukomeza gufatanya n’izi nzego ngo aba bajye banakumirwa na mbere y’uko bahura.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda bageze ku 147, mu gihe umubare w’abamaze gukira ari 76.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 − 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top