Umuvugizi wa Polisi y’igihugu CP Kabera Jean Bosco atangaza ko 2980 ari bo bakora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga by’agateganyo (Permis provisoire) mu buryo bw’ikoranabuhanga buri munsi mu gihe mbere gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga byakorwaga rimwe mu mezi atatu, kuri ubu bakaba bakora buri munsi.
Ibi CP Kabera yabibwiye itangazamakuru ku wa gatanu, tariki ya 13 Werurwe 2020, mu muhango wo kumurikira itangazamakuru uburyo bushya bwo gukora ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, gahunda imaze igihe, akaba ari mu rwego rwo kuyimenyesha Abanyarwanda.
Yagize ati “Izi ni serivisi zimaze igihe zitangwa ariko twagira ngo tumenyeshe Abanyarwanda uburyo izi serivisi zitangwa, mu mucyo kandi zigahabwa abantu benshi bagera ku 2980 buri munsi.”
CP Kabera avuga ko serivisi zo gukora ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gukorera impushya z’agateganyo kandi ko zitangwa nta rwikekwe, ngo iyo uje bagenzura ko wiyandikishije ku rubuga rw’Irembo, buri wese uje gukora ikizamini akorera kuri mudasobwa ye, kandi ngo ikizamini kimara gihe k’iminota 20, hagakorwa ibibazo 20.
Avuga ko iyi gahunda ari imwe mu mishinga yagutse Polisi irimo gushyira mu bikorwa kugira ngo ihe abaturage serivisi zihuse kandi zinoze muri gahunda zinyunye.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, aganira n’abanyamakuru
CP Kabera avuga ko mbere ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga byakorwaga rimwe mu mezi atatu aho umuntu yagendaga azenguruka aho ibizamini bigeze ajyayo bikavuna benshi.
Uyu muyobozi avuga ko uburyo busanzwe buzakomeza gukoreshwa kuko abantu bose bataramenya ikoranabuhanga, abo ngo bazakomeza gukora mu buryo busanzwe bwo kwandika.
Manzi Yvan ni umwe mu bakoze ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga ejo hashize ku wa gatanu, avuga ko asohotse abyina kubera ibyishimo kuko atsinzi iki kizamini, ni mu gihe ngo abantu yumvaga bavuga ko bakora inshuro nyinshi bataratsinda ikizamini, ariko ngo we akaba agitsinze ku nshuro ya kabiri gusa.
Yagize ati “Ndishimye cyane ko nsinze ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga, mbonye amanota 13 kuri 20 ndumva nishimye cyane, nari nzi ko nzarubona nkoze inshuro nyinshi ariko nkoze ebyeri gusa.”
Manzi ashima Polisi y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda yo gukora ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko uhita ubona amanota udategereje igihe kinini kuko usohoka imashini imaze kuyakwereka.
Batamuriya Hidaya na we ni undi wakoze ikizamini, avuga ko ababajwe n’uko atsinzwe, ngo bikaba bitewe n’uko atamenyereye gukoresha mudasobwa kuko amaze imyaka 12 atayikoresha.
Ku bijyanye n’uko ikizamini cyari kimeze, Batamuriza avuga ko bitari bikomeye kuko byose yabyize, ariko ngo imbogamizi yagize ni ukutamenyera gukoresha mudasobwa.
Avuga ko yakoze ibibazo 13 muri 20 akaba abonye amanota 8, bivuze ko iyo abasha kubirangiza aba abonye amanota yemewe mu guhabwa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
