Abanyamakuru baravuga ko hari ibigo byimana amakuru

Abanyamakuru banyuranye baravuga ko hari ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga bikunze kwimana amakuru bikagera aho bitabaza izindi nzego zirimo n’Urwego rw’Umuvunyi bakabona guhabwa amakuru, gusa nanone hari abandi banyamakuru bafashe umwuga wabo nk’igikoresho cyo gutera ubwoba.

Kuva mwaka wa 2013 hagiyeho itegeko ryerekeye kubona amakuru, ingingo yaryo ya 3 iteganya ko kubona amakuru ari uburenganzira bwa buri muntu.

Itangazamakuru rikunze gukenera amakuru mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta n’izigenga ariko hari aho bamwe mu bakora uyu mwuga bagirwa no guhabwa amakuru hamwe na hamwe akitwa ko ari ibanga mu gihe abandi batizwa igihe kirekire kuyahabwa kugeza biyambaje izindi nzego.

N’ubwo bamwe mu banyamakuru batinzwa kuyahabwa, ngo hari n’abitwaza umwuga wabo igikoresho cy’iterabwoba haba mu buyobozi cyangwa undi wese bashaka gukoraho inkuru, ibi na byo bikaba ari ukubura ubunyamwuga nk’uko abanyamakuru babivuga.

Zimwe mu mbogamizi zikizitira ihame ryo kubona amakuru, ni uko hari abayobozi b’ibigo bimwe badaha uburenganzira abandi bakozi ngo batange amakuru.

Gusa ku rundi ruhande ariko ngo abanyamakuru bakwiye kujya banifashisha imbuga z’ibyo bigo kugira ngo babone amakuru n’ubwo hari abanenga ko inyinshi zibaho amakuru amaze iminsi myinshi cyane.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zinyuranye  bavuga ko abanyamakuru ubwabo bakwiye gukora ubushakashatsi ku nkuru runaka.

Mu biganiro byahuje Urwego rw’Umuvunyi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, inzego zihagarariye itangazamakuru, imiryango itari iya Leta n’abandi, bose bahuriza ku kuba itegeko ryerekeye kubona amakuru ritaramenyekana henshi ari ho Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement ahera avuga ko rigomba gusobanurirwa abo rireba n’ubwo bitabuza uwareze ku byo riteganya kuba yakurikiranwa.

N’ubwo hakiri imbogamizi zerekeye ku kubona amakuru aho hari inzego zigira amakuru ibanga nyamara amakuru agirwa ibanga ateganywa mu itegeko, ngo ntibibujije ko hari intambwe imaze guterwa kuko mu mwaka wa 2013 kubona amakuru byari ku gipimo cya 55.2%, mu mwaka wa 2018 iki gipimo cyageze kuri 70% nk’uko byemezwa n’inama Nkuru y’Itangazamakuru.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top