Abanyamakuru baturutse hirya no hino ku Isi basuye u Rwanda

Abanyamakuru 35 baturutse hirya no hino ku isi bashima intera u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere ry’ubukerarugendo. Bakavuga ko na bo bagiye gufata iya mbere mu bitangazamakuru bakorera bakagaragaza isura y’u Rwanda kugira ngo ba mukerarugendo basura u Rwanda bakomeze kwiyongera.

Mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda aba banyamakuru  basuye birimo ingoro y’Umwami Mutara III Rudahingwa iri mu Karere ka Nyanza basobanurirwa amateka yayo ndetse basura na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibarizwamo urusobe rw’inyamaswa zirimo inkende z’ubwoko 13,ubwoko  bw’inyoni 310 zitaboneka ahandi ku isi ndetse banatembera ku kiraro cyo mu kirere “canopy walkway” kiri muri iyi parike ya Nyungwe iri kubuso bwa kare 1019.

Aba banyamakuru bashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubukerarugendo na bo bakaba biyemeje kurumenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu binyamakuru bakorera.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere buvuga ko bwateguye iki gikorwa cyo gutembereza aba banyamakuru mu bice bitandukanye by’igihugu bigaragaramo ibyiza nyaburanga mu rwego rwo kongera bamukerarugendo basura u Rwanda,doreko aba banyamakuru bakorera ibinyamakuru bikora inkuru zicukumbuye n’ubushakashatsi ku bukerarugendo.

RDB igaragaza ko umwaka ushize wa 2018 u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo basaga miliyoni 1n’ibihumbi 700 ugereranije n’umwaka wa 2017 uyu mubare wazamutse ku kigero cya 8%.Aba banyamakuru 35 baturutse ku migabane yose y’Isi bakazamara iminsi 12  basura ibyiza nyaburanga bigaragra hirya no hino mu gihugu ndetse banasuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.

source:RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 6 =


IZASOMWE CYANE

To Top