Abanyarwanda bamaze umwaka bahohoterwa na Uganda batanze ubuhamya

Abanyarwanda babiri Niyomucunguzi Jean Baptiste na Nizeyimana Samuel bamaze amezi 12 yose bafungiye muri Uganda ari na ko bakorerwa iyicarubozo barashinja icyo gihugu ubugizi bwa nabi kandi bakaburira n’Abanyarwanda bagifite umutima wo kwerekezayo kubireka kuko ingaruka zibategereje ari nyinshi, dore ko hari n’abanyarwanda bagwayo bazize inkoni.

Niyomucunguzi Jean Baptiste uvuka mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera. Ari mu gihugu cya Uganda, yahuye n’ihohoterwa we n’abandi banyarwanda bakorewe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Niyomucunguzi avuga ko yagiye muri Uganda ku itariki 3 Kamena 2018 agiye mu isoko rya Kisoro ararayo aza gufatwa tariki ya 4 Kamena 2018 bagaruka mu Rwanda. Avuga ko bajyanywe kuri Polisi ya Uganda ikabasaba amafaranga y’umurengera ngo ibagarure mu Rwanda ariko ntibabashe kuyabona bituma babohereza ku yindi sitasiyo yabo iri ahitwa Kiburara.

Avuga ko ababafashe n’ubundi bari Abapolisi ba Uganda ariko muri icyo gihe cyose bari mu nzego z’umutekano bakubiswe n’Abasirikare, bagahingishwa bamwe bahasiga n’ubuzima kuko hari n’uwo azi witwa Ndayisaba ukomoka mu murenge wa Gahunga wazize inkoni yakubiswe bavuye guhinga.

Usibye iryo totezwa avuga ko ababafashe banabakanguriraga kujya mu mpunzi ziba zivuye Congo bazitwara ahitwa Rwamwanza kugira ngo bahabwe ubwenegihugu. Atangaza ko hari ababashije kubyemera bagiye ariko we yabashije kubyanga.

Nk’uko abisobanura, Niyomucunguzi avuga ko bagaragarijwe ko icyo bafatirwaga ari ibyangombwa nyamara akavuga ko bari babyerekanye ahubwo bakaza kubibaka. Agira ati: “Bamaze kubitwaka badusabye kutaza kuburanya umucamanza ahubwo tukemera ko nta byo twari dufite kugira ngo duhabwe igihano gito ariko ntibyatubujije gukatirwa amezi 12 tuhabaye dufunze.”

Akomeza avuga ko aho bari bafungiye hari n’abandi banyarwanda babarirwa hagati ya 150 cyangwa 200, kubafata bikaba nta kindi bishingiraho usibye kuba bagaragaje ibyangombwa by’uko ari Abanyarwanda.

Mu kugaruka avuga ko bagifungurwa bahamagaye imiryango yabo ikaboherereza amafaranga yo gutaha, akaba ari iyo mpamvu asaba Abanyarwanda bose kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kuko ibibabaho ari agahoma munwa.

Nizeyimana Samuel w’imyaka 29 ukomoka mu kagari ka Kibuguza mu murenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, avuga ko yafatiwe muri Uganda avuye gusura umuvandimwe we agasabwa ibyangombwa, aterwa ubwoba baza no kumukubita hanyuma na we yerekezwa Kisoro akatirwa amezi 12.

Nizeyimana Samuel w’imyaka 29 nawe n’umunyarwanda wakorewe iyicarubozo muri Uganda wabashije kugaruka (Foto Gentil)

Muri icyo gihe avuga ko bajyanwaga mu bice by’igihugu bitandukanye guhinga kuva mu gitondo kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba ntacyo kurya bamwe bakahatakariza ubuzima.

Avuga ko mu buzima bwa gerereza yabayeho nabi cyane harimo gukubitwa, bakabima ibyo kurya, ubundi bakabateza abaturage b’Abagande bakajya babashorera babakubita.

Avuga ko amaze amezi 12 y’igihano bamuhaye igipapuro kibyemeza aza ku Cyanika ari naho yambukiye. Ashishikariza Abanyarwanda bose baba bagifite umutima wo kwerekeza muri Uganda baba abafite ibyangombwa n’abatabifite kubireka kuko na byo babijugunya ubundi bagatabwa muri yombi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 − 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top