
Inzego z’Ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko nubwo abarwayi ba Malariya bagenda bagabanyuka buri mwaka bitewe n’ingamba zigamije kurandura burundu iyi ndwara, ntawukwiye kwirara kuko igihari ndetse hari n’abo yambura ubuzima mu gihe bari bafite inzozi z’iterambere nk’abandi.
Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko mu 2019-2020 mu gihugu hose habonetse abarwayi ba Malariya miliyoni 2.5 mu gihe muri uyu mwaka wa 2020-2021 habonetse abarwayi miliyoni 1.3.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC, Dr Mbituyumuremyi Aimable yabwiye itangazamakuru ko nubwo hari ingufu zishyizwe mu kurwanya COVID-19, bitavuze ko kurwanya Malariya byahagaze kuko hari abo igihitana.
Ati: ”Mu bigaragara ingamba zo kurwanya COVID-19 ntizabangamiye izo kurwanya Malariya kuko bigaragara ko kuva twagira umurwayi wa mbere wa COVID-19, ibipimo ntabwo byazamutse ariko nkuko bigaragara nta muntu wakagombye kuba yicwa na Malariya cyangwa ngo ayirware.”
Avuga ko nubwo iyo mibare yagabanutse, babona inzira ikirindi ndende iyo urebye ku ntego u Rwanda rwihaye ko guhera mu 2020 kugeza mu 2024 Malariya izagabanyuka ku gipimo cya 50%, mu mpfu, mu mibare y’abayirwara harimo n’abarwara Malariya y’igikatu.
Ubuyobozi bwa RBC buvuga ko abarwara Malariya y’igikatu bavuye ku 4,300 mu mwaka wa 2019-2020 bagera ku 2,400 muri 2020-2021, mu gihe abahitanywe n’icyo cyorezo bavuye 167 bakagera ku 100.
Bamwe mu baturage bavuganye na RBA bemeza ko bamaze gusobanukirwa n’ingamba zo kwirinda Malariya bikagira uruhare mu igabanyuka ryayo, bagakangurira abagira intege nke mu kwirinda ko iyo ndwara igihari kandi ububi bwayo ntaho bwagiye.
Uwitwa Igiraneza Providence utuye mu Mujyi wa Kigali yagize ati: ”Malariya muri iki gihe yagiye igabanuka gake, kandi twagiye duhabwa amahugurwa n’ibiganiro kuri radiyo ndetse no mu Bajyanama b’Ubuzima, ubu nta muntu utakiryama mu nzitirambu, ibyo twagiye tubyubahiriza kandi mbona hari icyo byagiye bitanga.”
Gusa avuga ko imbogamizi bafite ari inzitiramubu babona zitinze, bakaba bifuza ko zajya zitangirwa ku gihe.
Ku bigo nderabuzima bemeza ko muri aya mezi ya Gicurasi na Kamena aho imvura aho imvura iba irimo gukendera, abarwayi ba Malariya biyongera.
Habumugisha Camille umuforomo mu kigo nderabuzima cya Remera agira ati: ”Ugereranyije n’ibihe byashize, Malariya yongeye kuzamuka kuko nk’abarwayi twagiraga mu minsi yashize umubare wabo bigaragara ko wazamutse, buri munsi dushobora kubona abantu 4 barwaye malaria mu gihe mu minshi yashize twashoboraga kubona babiri cyangwa umwe.”
No mu Karere ka Nyagatare, imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama kugera muri Mata 2021, abantu 3,845 basanzwemo Malariya ku bivuje mu Bajyanama b’Ubuzima, mu gihe umwaka wose kuva muri Mutarama kugera mu kwezi k’Ukuboza 2020 hagaragaye abarwayi 6,398.
Ni mu gihe kandi ku bantu bivurije mu mavuriro mato, ibigo nderabuzima n’ibitaro umwaka wose wa 2020 hagaragaye abarwayi 8,239 ukaba ari umubare muto ugereranyije no kuva muri Mutarama kugera muri Mata 2021 habonetse abantu 16,495.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko nubwo u Rwanda rwagaragaje itandukaniro mu mibare y’abandura Malariya muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, nta muntu ukwiye kuba acyandura iyi ndwara cyangwa ngo yicwe na yo.
Ati: “Mu by’ukuri turifuza kugera kuri zeru. Iyo mibare nubwo tubona ko yagabanyutse ariko ni abantu baba bitabye Imana, baba barwaye ndetse ni n’amikoro menshi y’Igihugu aba yabagiyeho. Ku Isi muri rusange Malariya ntabwo yagabanyutse kuko icyorezo cya COVID-19 cyanatumye bisa nk’aho bisubira inyuma, ariko mu Rwanda ho imibare iragaragaza ko Malariya itiyongereye ni ugukomeza kuba maso.”
Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha buri wese mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara itanga inzitiramubu, gutera imiti yica udukoko twa Malariya mu turere 12 tw’Igihugu (harimo Intara y’Iburasirazuba yose), kuvura abarwaye Malariya, gutera imiti yica amagi y’imibu mu bishanga hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) ndetse no gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye muri urwo rugamba.
