Inama yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ibidukikije, Ikigega k’Igihugu k’Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe FONERWA, Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku bidukikije ‘UN Environment’, Ikigega k’ingwate mu Rwanda BDF, Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w’Amashanyarazi EUCL n’ibindi bigo, kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2019 byaganiriye ku bikoresho bikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibikoresho bizana ubuhehere mu nzu n’uko Abanyarwanda babitunga mu buryo bworoshye.
Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko ibyavugururiwe i Kigali ku masezerano ya Montreal, agamije kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere, yatangiye kubahirizwa ku wa 1 Mutarama 2019.
Ayo mavugurura yemejwe ku wa 15 Ukwakira 2016 mu nama ya 28 yahuje ibihugu 197 byashyize umukono ku masezerano ya Montreal akaba agamije ko ibyuma bikonjesha nka za frigo n’ibitanga ubuhehere mu nyubako (Air Conditioners) bikoresha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs), bisimbuzwa ikoranabuhanga rishya ritifashisha iyo myuka yangiza ikirere.
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Biruta Vincent, yagize ati “Amasezerano yaravuguruwe twemeza ko ibikoresho bikonjesha bitwara umuriro mwinshi noneho hafatwa ikemezo cy’uko hagiye gukorwa ibikoresho bishya bikoresha umuriro w’amashanyarazi muke”.
Minisitiri Biruta avuga ko bimaze kwemezwa, icyo bagombaga gushyira mu bikorwa ari ugusobanurira abaturage ingamba zo gukoresha ibyo bikoresho bikonjesha no kubashishikariza kubikoresha ndetse no mu mahoteli.
Minisiteri y’ibidukikije itangaza ko abakoresha ibikoresho bikoresha amashanyarazi menshi hararebwa uburyo bazoroherezwa. BRD, BDF, EUCL n’ibindi bigo ngo birimo gufatanya kugira ngo byorohe aho kugira ngo umuntu age kugura ibikoresho bikonjesha yishyurire rimwe ahubwo ngo azajya yishyura buhorobuhoro kandi bitamusabye gutanga ingwate.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Biruta agaragaza ko hari uburyo buzashyirwaho, abantu bagakorana n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w’Amashanyarazi EUCL bityo bakajya bishyura ibikoresho bikonjesha mubazi y’amashanyarazi ikajya imukata mu mafaranga yaguze umuriro.
Bulindi Innocent, umuyobozi mukuru wa BDF, avuga ko amahirwe ahari ari ay’uko abantu bagira ibintu bitabagoye by’umwihariko ibikoresho bikonjesha n’ibizana ubuhehere mu nzu. Yongeraho ko indi nyungu irimo, ari uko abazahabwa ibyo bikoresho bazabyishyura mu gihe kirekire.
Yagize ati “Hari ukorohereza abaguzi bakazishyura mu gihe kirekire. Kugeza ubu dutangiranye n’abacuruzi bakomeye ariko n’umuturage usanzwe azahabwa amahirwe […] Imashini ubwazo ni ingwate nta kindi bisaba”.
Umuyobozi muri Banki y’u Rwanda y’Iterambere BRD ushinzwe ibikorwa, Igihozo Uwera Liliane, avuga ko ikigamijwe ari uko umuntu azajya agura icyuma gikonjesha (frigo) n’icyuma kizana ubuhehere mu nzu (air conditioners) azajya abyishyura buhorobuhoro. Yongeraho ko ikiza gihari ari uko umuntu azajya afata igikoresho gikonjesha kigezweho kandi kidatwara amashanyarazi akabyishyura mu kugura umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Umuntu azajya agura umuriro ku mafaranga ashyize muri mubazi (Cash Power) igice kimwe kishyure ibikoresho bikonjesha yafashe ikindi kibe icy’amashanyarazi akoresha iwe. Ibyo byuma bizajya bikoresha umuriro muke ikindi amafaranga yashyirwaga muri mubazi ntaziyongera”.
Kayitare Morris, umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku bidukikije ‘UN Environment’, asobanura ko hizwe uburyo umuturage yajya akoresha ibikoresho bikonjesha akagenda abyishyura buhorobuhoro binyuze mu mafaranga agura umuriro w’amashanyarazi.
Ati “Ubu turimo kunoza ingamba z’imikoreshereze y’ibyuma bikoresha amashanyarazi bakabigura batishyuriye rimwe nk’aho abaturage bashobora kugura ibikoresho bikonjesha ariko bakajya babyishyurira mu mafaranga ashyirwa muri mubazi. Ibi bizakorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije kandi ibyo bikoresho birahari biri ku isoko”.
