Ikoranabuhanga

Abanyarwanda ibihumbi 100 ni bo bamaze gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasabye abanyarwanda kurushaho kwitabira gufata pasiporo Nyarwanda ya Afrika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, mu gihe rwongereye igihe cy’umwaka kuri pasiporo zari zisanzwe, zikazata agaciro tariki 28 kamena 2022.

Muri 2019 Guverinoma y’u Rwanda ni bwo yari yatangaje ko tariki 28 Kamena 2021 pasiporo zari zisanzwe zizata agaciro hagatangira gukoreshwa pasiporo Nyarwanda ya Afrika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.

Mu myaka igera kuri 2 u Rwanda rutangije itangwa ry’iyi Pasiporo nshya, abanyarwanda ibihumbi 100 ni  bo bamaze gusaba iyi pasiporo. Muri bo ababa mu Rwanda ni ibihumbi 95.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Gatarayiha François Régis asoanura ko igihe cyari cyatanzwe cyongereweho umwaka kugeza ku itariki 28 kamena 2022 bitewe n’uko abanyarwanda ababa mu mahanga bagaragaje imbogamizi zishingiye ku ngaruka za covid-19.

Yagize ati “Abanyarwanda benshi bari mu mahanga barimo abahatuye ndetse n’abanyeshuri bahigira bigira muri ibyo bihugu by’amahanga, bagiye batugaragariza imbogamizi zitandukanye bagenda bahura na zo z’uko batabasha kugera kuri za ambasade z’u Rwanda zibegereye kugirango babashe gufotorwa no gutanga ibikumwe byifashishwa kugirango bahabwe pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.”

Icyemezo cyo kongera igihe kuri pasiporo za kera cyakiriwe neza n’abaturage.

Mpisemo Sandra ati “Ni amahirwe tugize nk’abaturarwanda kuko urumva abari bazifite ari nshya byari byaratugoye kubyakira kwakira ko pasiporo zacu tutakizikoresheje tugiye kwishyura amafaranga tugafata izindi ariko ubwo bongereyeho umwaka ni amahirwe bazihinduye maze imyaka 2 nyifashe urumva yaburaga imyaka 3 ngo irangire urumva rero yari igiye kuba impfabusa iyo myaka 3 yose ariko ubwo bongereyeho undi ni ibyo gushimirwa.”

Tuyizere Alain we yagize ati “Hari nk’umuntu wari ufite pasiporo igisigaje nk’umwaka 1 cyangwa 2 urumva uwo muntu aba ahombye aramutse akeneye indi ubu urumva bamutije undi mwaka ngo abe ayikoresha urumva bimuha amahirwe.”

Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yerekana ibimenyetso by’umuco nyarwanda, ikaba kandi ifite ibimenyetso by’umutekano bituma igora uwashaka kuyigana. Pasiporo isanzwe ya paje 50 imara imyaka 5 igura amafaranga ibihumbi 75, iya paje 66 imara imyaka 10 igura ibihumbi 100 mu gihe iy’abana ifite paje 34 imara imyaka 2 ku bana batarengeje imyaka 5, abana bafite imyaka 6 kugeza kuri 16 bazajya babona pasiporo imara imyaka 5 bose ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 25.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 12 =


To Top