ari abantu b’ibyamamare bavugwa mu bitangazamakuru, amafoto yabo agasakara ku mbuga nkoranyambaga.
Uko iterambere rigenda rifata indi ntera hakoreshwa imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter, Instagram, Snapshot, YouTube n’izindi, abantu bakunda kuzikoresha cyane usanga bagira ababakurikira benshi (followers), abandi bakaba bavugwa mu itangazamakuru kubera ibyo bakora.
Mu Rwanda na ho hari bamwe mu bakobwa bamamaye kubera cyane cyane ibyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bagakunda kumvikana bagiye mu mahanga, bigatuma abantu bibaza ku mibereho yabo ya buri munsi. Aba ni bamwe muri bo:
Oda Paccy

Uyu ni umwe mu bahanzikazi nyarwanda bagiye bamenyekana kubera ibihangano byabo. Uzamberumwana Pacifique uzwi ku izina rya ‘Oda Paccy’ yavutse tariki 06
Werurwe 1990.
Amashuri abanza yayize mu Gatsata, ayisumbuye ayiga muri EAV Bigogwe, Kaminuza ayiga muri KIST na RTUC, ishami rya Business Information and Technology.

Akazi akora ni umunyamuziki. Iyo urebye kandi ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abantu benshi, aho ubona cyane cyane amwe mu mafoto ashyiraho agenda avugisha benshi, hakaba abavuga ko yataye umuco, abandi ibyo akora bakabyita urukozasoni.
Urugero ni aho yagaragaye ku mafoto yambaye ubusa, imbere yikinze ikoma. Gusa hari n’abavuga ko ari uburenganzira bwe.

Hari n’aho agaragara ari mu bindi bihugu bikibazwaho na benshi bavuga ko ataba agenzwa na kamwe nyuma y’uko ashyira amafoto hanze ashotorana . Mu gushaka kumenya ibyo aba agiye gukora hanze, we yagize ati, “rimwe na rimwe mba ngiye gukora amashusho y’indirimbo, ariko kandi nkunda no kujya gutembera nkora izindi ‘business’ ”.
Asnah Erra

Mukasine Asnah yavutse mu 1991, amashuri abanza ayiga muri Kigali Parents’ School, ayisumbuye ayiga muri Fawe Girls School mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire (Bio – Chimie), akomereza muri APREDI Ndera mu ishami ry’Ubumenyamuntu (Sciences Humaines), Kaminuza ayiga muri RTUC.
Asinah yamenyekanye mbere ari umukunzi w’umuhanzi Riderman. Nyuma y’imyaka umunani bari bamaze bakundana, baje gutandukana ndetse mu buryo butari bwiza, Riderman yishakira undi mugore.
Asnah (bamwe bavuze ko byamugoye kubyakira) yahise atangira gukora umuziki, ndetse ahindura n’imyambarire dore ko mbere yakundaga kugaragara yambaye yikwije, ntibyagarukira aho kandi atangira gukwirakwiza amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bituma avugwa cyane mu itangazamakuru.

Asnah Erra avuga ko yakuze akunda umuziki, atangira kuwukora mu mwaka w’2015 nyuma y’uko yakoraga akazi mu mahoteli. Ku mbuga nkoranyambaga akunda kugaragara yambaye rimwe na rimwe imyenda ikurura abagabo.
Umunyamakuru wa Kigali Today yamubajije ku bijyanye n’ingendo nyinshi akora hanze y’u Rwanda, maze agira ati, “Iyo ukora umuziki biba bisaba gutigita cyane (kugenda cyane), kurebera ku bandi bo hanze ibyo bakora kuko bimfasha mu gukuza umuziki wanjye, kandi n’ibihangano byanjye bikamenyekana. Mu mashuhso nyine hari ibyo bigusaba ukambara bijyanye n’indirimbo”.
Allioni

Buzindu Uwamwezi Aline yavutse tariki 22 Ugushyingo 1992, amashuli abanza yayatangiriye muri La Colombière i Kigali ayarangiriza muri St Joseph-Kicukironaho ayisumbuye ayiga muri La Colombière.
Allioni avuga ko arimo kwiga kaminuza yishyura amafaranga akuye mu muziki. Avuga kandi ko yakuze afite inzozi zo kuzaba umuganga (Doctor). Ubu ni umuhanzikazi nyarwanda mu njyana ya Afro Beat watangiye umuziki kuva mu mwaka w’2012.
Hari amafoto ye yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nk’i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu no muri Uganda.

Allioni ku ruhande rwe abona ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga bimufasha kumenyekana no gutanga ubuhamya.
Yagize ati, « Buriya ni bwo buryo bwiza kuko haba bari benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, baragukurikira bakamenya ibyo ukora mu kazi kawe, kandi gutekereza ko kuba umuntu akora ingendo hanze agiye gushaka amafaranga mu buryo budakwiye acuruza umubiri we, si byo, ku ruhande rwanjye mba ngiye gukora indirimbo no gusura abavandimwe ».
Kate Bashabe

Bashabe Catherine wamamaye nka ‘Kate Bashabe’ yavutse mu 1991. Ni umwe mu banyarwandakazi bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane aho akunda gushyiraho amafoto yerekana ko akora akazi ko kuba ari umunyamideri.
Mu mwaka w’2010, Kate Bashabe yagizwe nyampinga wa MTN kubera uburanga bwe n’ikimero. Yanambitswe n’ikamba rya nyampinga wa Nyarugenge, kamwe mu turere tuvugwamo guturwamo n’ abakobwa bafite uburanga.

Kate Bashabe akunze gukoresha urubuga rwa Instagram ashyiraho amafoto amugaragaza ari ahantu hirya no hino ku isi. Icyakora twashatse kumenya byinshi kuri we atubwira ko muri iyi minsi atarimo kugirana ibiganiro n’itangazamakuru muri iki gihe.
Mu minsi ishize kandi yavuzweho kugirana ubushuti budasanzwe n’ibyamamare muri muzika byo muri Afurika, birimo umuhanzi Davido, n’abandi.
Shaddy Boo

Mbabazi Shadia ukoresha izina rya ‘Shaddy Boo’ ni umunyarwandakazi w’umunyamideli wamenyekanye kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, Facebook na YouTube.
Ikindi cyatumye amenyekana ni ukuba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo zimwe na zimwe, ndetse n’imyambarire ye igaragaza imiterere y’umubiri we mu bitaramo yagiye yitabira hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.

Shaddy Boo na Diamond
Shaddy Boo akunda no gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza abyina imbyino bamwe bita ko ‘zishotorana’.
Twagerageje kumuvugisha kuri Telefoni ntiyitaba, ntiyasubiza n’ubutumwa bugufi twamwandikiye. Hagiye hagaragara ndetse bikanavugwa ko akunda kugirana ubushuti bwihariye n’abanyamahanga b’ibyamamare mu muziki nka Diamond wo muri Tanzaniya, Davido wo muri Nigeria, ndetse n’abandi.
Hari ibikunze kuvugwa ko bamwe mu byamamare, (by’umwihariko abagore n’abakobwa) bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagamije kwimenyekanisha, kwigaragaza no gukurura abagabo.
