Uburezi

Abanyeshuri bageze ku ishuri batangiye gupimwa COVID-19

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) hatangiye igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 mu basnyeshuri bamaze ibyumweru bisaga bibiri bageze ku ishuri.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yatangarije abanyamakuru ko icyo gikorwa cyatangiye mu rwego rwo gusuzuma ko nta kibazo cy’ubwandu cyaba cyaravutse mu bigo by’amashuri byabakiriye muri iyo minsi bamaze.

Dr. Uwamariya uyavuze ko icyo gikorwa cyanateguwe mu rwego rwo kwitegura ikiciro cya kabiri cy’abanyeshuri kitezwe kwakirwa tariki ya 23 Ugushyingo 2020.

Abanyeshuri bagomba gupimwa ni ibihumbi 200, harimo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 2500 na mu gihe abandi bagera kuri 500 bari abo muri kaminuza.

Yagize ati: “Muri iki cyumweru hatangiye gahunda yo gupima mu mashuri atandukanye. Ubu MINISANTE iri kugenda ifata ibipimo mu Gihugu, kugira ngo tuzamenye ko ikiciro cya mbere nta kibazo cyabayemo.”

Minisitiri Dr. Uwamariya yashimangiye ko kuri ubu abanyeshuri n’abarimu bitabiriye ifungura ry’amashuri ariko hakiri ababura.

Yavuze ko mu mashuri abanza, banyeshuri bitabiriye ku kigero cya 89%, hakaba hari abana 11% bataraza ku mashuri, mu yuisumbuye bitabiriye kuri 91% mu gihe abatarahagera bangana na 9%.

2 Ibitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 4 =


To Top