Abatwara amagare mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali, basobanuriwe ibyiza by’umwuga bakora n’uburyo ushobora kubafasha gutera imbere, aho bashobora kuva muri icyo kiciro bakagera ku cyo gutwara moto.
Iki gikorwa cyateguwe na Sosiyete ya Beno Holdings ku bufatanye n’ibindi bigo birimo Sosiyete y’Ubwishingizi ya Radiant Yacu n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara.
Abamaze guhabwa ibyo bikoresho ni abayobozi b’amahuriro y’abanyonzi n’abafite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara moto, bahawe udukoti twa Tuza Led vest yakozwe na BENO Holdings, tuzabafasha kwirinda impanuka zitandukanye abatwara amagare bahura na zo mu muhanda, aho usanga kenshi bagongwa n’ibinyabigiza birimo imodoka.
Umuyobozi wa BENO Holdings, Rukundo Jean Pierre yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwigisha no gushishikariza abatwara amagare kugira ubwirinzi mu gihe bari mu muhanda, bakoresha utu dukoti tw’utugarurarumuri.
Ati: “Byari ukugira ngo dushishikarize abanyonzi ubwirinzi bwo mu muhanda tubaha agakoti k’akagarurarumuri gafite indangabyerekezo ku buryo umuntu umubonye ari inyuma amenya ngo agiye gukatira iburyo, agiye gukatira ibumoso, cyangwa agiye guhagarara”.
Rukundo yakomeje avuga ko bakomeje gukorana n’inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali kugira ngo abanyonzi batangire gutunga utu tugarurarumuri.
Niringiyimana Théoneste, umwe mu banyonzi bahawe utu dukoti, yavuze ko bishimiye iki gikorwa ndetse babona tuziye igihe.
Ati: “Tuje twari dukenewe kuko amagare yakoraga impanuka nyinshi. Turashimira Perezida Kagame watwemereye kugaruka mu muhanda. Bajyaga batugonga cyangwa natwe ugasanga turi kugenda nabi kubera kutamenya gukoresha umuhanda, ariko bigiye gukemuka”.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru, Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CP Rafiki Mujiji yavuze ko abenshi mu bahitanwa cyangwa bakamugazwa n’impanuka zo mu muhanda baba ari abakoresha amagare.
Avuga kandi ko Polisi izakomeza kubashishikariza gukurikiza impanuro bahabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro kuko igamije kurokora ubuzima bwabo.
Ikoti rya Tuza Led Vest rifite ubushobozi bwo kubika umuriro rikoresha hagati y’amasaha 8-14 ndetse rigakoresha imirasire y’izuba. Rifasha kongera umutekano mu muhanda no gutuma abandi babona umuntu utwaye igare mu gihe ari mu muhanda, bikagabanya ibyago by’impanuka bishobora kumugeraho.
Iri koti rifite akamashini nyobozi, aho rikoranye ikaranabuhanga ririmo amatara afasha kuranga ikerekezo umuntu utwaye igare agiye kwerekezamo, irikoresha amashanyarazi rigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 18 mu gihe irikoresha imirasire y’izuba rigura ibihumbi 22. Abakoresha amagare bemererwa kwishyura mu byiciro, aho kugeza ubu umuntu ashobora kwishyura amafaranga 100 ku munsi kugeza arangije kwishyura ayo asabwa yose.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 37% by’abakoresha amagare badashobora gukora impanuka mu gihe bambaye imyenda igaragarira buri wese mu muhanda.
Uretse kugezwaho ibikoresho bigezweho, abanyonzi banashyiriweho kandi gahunda izabafasha kumenya no gusobanukirwa amategeko y’umuhanda bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, aho bazajya bayiga buri wa Kane ndetse bashishikarizwa no kugira ubwishingizi.
