Kuri iki Cyumweru abapolisi 140 b’u Rwanda basoje ubutumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka mu gihugu cya Haiti ni bwo bakiriwe mu Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Aba bapolisi bagize itsinda rya 9 rishoje ubutumwa bw’amahoro muri Haiti rikaba ari na ryo rya nyuma kuko nta bandi babasimbuye kuko byari biteganyijwe mu masezerano Polisi y’u Rwanda yagiranye n’Umuryango w’Abibumbye.
Abavuye mu butumwa bw’amahoro bavuga ko usibye inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage ba Haiti bagize n’ibikorwa bakora bifasha abaturage birimo gukorana na bo isuku, gufasha abatishoye ibi bikaba byaratumye abaturage ba Haiti biyumvamo abapolisi b’u Rwanda ku buryo basize isura nziza y’u Rwanda muri icyo gihugu.
Abapolisi 140 basoje ubutumwa bwabo bw’amahoro baje bayobowe na SSP Kizza Edourd akaba avuga ko bitera ishema gukora ibyo wagombaga gukora.
Aba bapolisi bakigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali bakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera wabahaye ikaze akabashimira ko bitwaye neza nk’uko bigaragazwa na raporo z’Umuryango w’Abibumbye.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi barwo muri Haiti kuva muri 2011 kuva aho iki gihugu gihuye n’ibibazo bitandukanye birimo umutingito washenye igihugu ndetse n’imyigaragambyo y’abaturage.
Guhera muri 2011 abapolisi 1360 ni bo bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti.
