
Uyu muganda wari ufite intero igira iti: “Tugire Bangui Ikeye” wateguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Bangui ukaba wanitabiriwe n’uwitwa Guillaume Ngabo waturutse muri ubwo buyobozi bw ‘Umujyi wa Bangui.
Igikorwa cyo gusukura uyu Mujyi cyari cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbye baba i Bangui, Brig. Gen Elyse M’Bareck Elkair, ukomoka muri Mauritania.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi ndetse n’abasirikare b’u Rwanda ba batayo ya 8 n’iya 9 bose bakorera mu Mujyi wa Bangui bakoze igikorwa cyo gutoragura imyanda, ndetse no gusibura imigenda, banatemye ibihuru byari bikikije Umujyi wa Bangui.
Ngabo yashimiye abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda baba muri uriya mujyi ku nkunga yabo bakomeje gutanga mu kugarura amahoro muri iki gihugu ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage ba Santarafurika muri rusange.
Yavuze ko ari ingenzi ku kwita ku buzima bw’abaturage nubwo haba hari izindi nshingano zijyanye no kubungabunga amahoro.
