Umuhanzikazi Aline Gahongayire na Aimé Uwimana baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagiye guhurira mu giterane mpuzamahanga ngarukamwaka kitwa ‘One-God, One-day, One Africa’, kiri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iki giterane kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, gitegurwa n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika Ev Jennifer Wilde ku bufatanye na Baho Global Mission yo mu Rwanda.
Iki giterane gikorwa mu rwego rwo kwishimira ibyiza Imana yakoreye Africa, mu Rwanda kiratangira kuba kuri uyu wa 13 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2020.
Ni ibitaramo biba ku mugabane wa Africa bikazenguruka ibihugu byose muri uyu mwaka bizaba hifashishije imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitangazamakuru bitandukanye.
Pastor Baho Isaie umwe mu bategura ibi bitaramo yavuze ko ‘One-God, One-day, One Africa’ izitabirwa n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo kuramya no guhimbaza Imana aribo Aline Gahongayire na Aimé Uwimana.
Ibiterane bya One-God, One day, One Africa bitegurwa na Ev Jennifer Wilde kuva mu mwaka wa 2018.
Uyu muvugabutumwa ukomeye avuga ko akunda u Rwanda kuko ari kimwe mu bihugu byiza ku mugabane wa Africa.
Uyu mukozi w’Imana kandi avuga ko u Rwanda arufata nk’igihugu cye cya kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igihugu cye cy’amavuko. Kuri we asanga u Rwanda ari igihugu Afrika yose ikwiye gufatiraho urugero.



