Abarenga 80 bafashwe batwaye ibinyabiziga basinze

Bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zibera mu mihanda hirya no hino mu gihugu zituruka ku businzi bwa bamwe mu bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Ni mu gihe nyamara Polisi y’u Rwanda idahwema gukangurira abantu kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze.

Ni muri urwo rwego kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019, abantu barenga 80 bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu batwara basinze, aba bose bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji avuga ko amategeko avuga ko nta muntu ugomba gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo cya alukolo iri hejuru ya 0.8, Abanyarwanda barabikanguriwe bihagije ariko bimaze kugaragara ko bamwe banze kubahiriza iryo tegeko ari yo mpamvu Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa ibikubiye muri iryo tegeko.

CP Mujiji yagize ati “Amategeko avuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 ngo ajye gutwara ikinyabiziga. Iri tegeko rimaze iminsi, abanyarwanda barabikanguriwe ariko bamwe banze kubyubahiriza. Ni yo mpamvu mu mpera z’iki cyumweru twafashe abantu barenga 80 batwaye ibinyabiziga barengeje ibipimo biteganywa n’itegeko.”

CP Mujiji akomeza avuga ko ibi bikorwa bitarangirira mu Mujyi wa Kigali gusa ko ahubwo bizakomereza no mu zindi Ntara z’igihugu.

CP Rafiki Mujiji, umuyobozi w
CP Rafiki Mujiji, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

CP Mujiji aboneraho kongera gukangurira abashoferi kwirinda gutwara ibinyabiziga basinze kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’igihugu muri rusange. Yanasabye kandi Abanyarwanda bose iki kibazo kukigira icyabo bakajya bihutira gutanga amakuru igihe hari umushoferi babona yasinze ariko akajya gutwara ikinyabiziga.

Ati “Izi mpanuka zituruka ku businzi zirimo guhitana ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwa remezo, ni yo mpamvu duhora dukangurira abantu kwirinda gutwara banyoye. Niba wanyoye shaka umuntu ugutwara, abaturage na bo turabasaba kujya bihutira kuduha amakuru kugira ngo turwanye izi mpanuka.”

Abafatiwe mu cyaha cyo gutwara ikinyabiziga basinze, ikinyabiziga kirafatwa ugitwaye agacibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 yamara kuyatanga ikinyabiziga kikarekurwa. Ni mu gihe ariko uwari ugitwaye akomeza gucumbikirwa ku biro bya sitasiyo za Polisi mu gihe haba hagikurikiranwa dosiye ye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top