Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahamagariye abarimu gukora umwuga wabo nk’umuhamagaro aho kuwukora nabi bashingiye ku kuba umushahara wabo ari muto.
Ibibazo by’imikorere mibi muri bamwe mu barimu nk’uko byagaragaye mu bukangurambaga buherutse kubera hirya no hino mu gihugu, hari ababisanisha no kuba umushahara w’abarimu ari muto.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Dr Munyakazi Isaac, yavuze ko byaba bibabaje hagize umuntu wahitamo kuba umurezi akumva ko azahimana, ahubwo ko bakwiye gukora batareba cyane ku mushahara.
Yagize ati “Buriya uburezi ni umuhamagaro n’abahitamo kwiga uburezi baba baretse ibindi byinshi banibaza ko byabaha amafaranga menshi. Uhisemo kubikora yakagombye kuba atabikoreshejwe no kubura andi mahitamo ahubwo akumva ko icyo agiye gukora atireba ahubwo areba abana agiye kubikorera.”
“Uyu munsi turabahamagara ngo batareba cyane ku mushahara ahubwo uwahisemo kujya mu mwuga w’ubwarimu naze awukorane umutima w’ubushake awukore nk’umuhamagaro kandi mu by’ukuri uwakumva ko yagiye muri uyu mwuga ari nko kuyoba aho kugira ngo akore nabi yajya gukora ibyo yishimiye ariko akabikora neza.”
Dr Munyakazi yabivugiye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, aganira n’abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge y’Akarere ka Muhanga n’abayobozi bashinzwe ibigo by’amashuri, mu gusoza ubukangurambaga bwo guteza imbere ireme ry’uburezi ku nshuro yabwo ya kane, bwibanze ku myigire n’imyigishirize.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, atanga ikiganiro mu Karere ka Muhanga
Dr Munyakazi yavuze ko ntaho Minisiteri y’Uburezi irabona ko kuba hari abarimu badakora uko bikwiye bifitanye isano n’umushahara muto bahembwa.
Yakomeje agira ati “Uburezi ni umwuga ukorwa n’ababifitiye umuhamagaro baba bahisemo kutireba ahubwo bareba icyo bamarira abandi, uteye gutyo ntashobora gutekereza ngo ubwo umushahara ari muke reka ne kwigisha. Nta nubwo twavuga ko ari yo mpamvu. Nta n’urabitubwira ko kudakora neza biterwa n’ibyo tubaha.”
Ku bwa Dr Munyakazi, abarimu bakora akazi gakomeye gakwiye ishimwe udashobora no kugena mu mubare w’amafaranga. Yongeyeho ko na Guverinoma iha agaciro uyu mwuga ari na yo mpamvu iherutse kwigomwa amafaranga asaga miliyari 10 kugira ngo bahabwe inyongera ya 10%.
Ati “Kuba Guverinoma yakwicara igatekereza kuri mwarimu ubwabyo ni icyubahiro gikomeye, ibyo ku mwarimu uri mu kazi uyu munsi yagombye kumva ko ari agaciro gakomeye kuvuga ngo miliyari zagakwiye kubaka ibindi bikorwa remezo tubyihorere tuyahe mwarimu utwigishiriza, uko anagana kose nta nubwo ayo mafaranga yagena ako gaciro mwarimu aba yahawe n’ubuyobozi bw’igihugu.”
Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Mubuga mu Murenge wa Kibangu, Niyodusenga Donatha, yavuze ko gukora nabi bishobora kuba bifitanye isano n’umushahara muto bitewe n’imiterere y’umuntu. Haramutse hari umeze utyo ngo abamushinzwe bagira icyo bamukorera kuko “iyo utanyuzwe n’umushahara uhembwa uva mu byo urimo ukajya mu bindi.”
Inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’ukwezi kwa Mbere 2019, yafashe ibyemezo bitandukanye birimo no kuzamura umushahara wa mwarimu ko 10%.

Dr Munyakazi ntiyiyumvisha impamvu umwarimu yakwigisha nabi ngo ni uko ahembwa make kandi ari we wihitiyemo uwo mwuga abizi neza ko uhemba make

Dr Munyakazi avuga ko niba hariho abarimu bahimana bakigisha nabi kubera guhembwa umushahara muto bakwiye kubicikaho, bakumva ko ubwarimu ari umuhamagaro
