Abarimukazi bajya mu kiruhuko cyo kubyara bakabura ababasimbura

Abarezi n’abanyeshuri mu Karere ka Rubavu, basanga ikibazo cyo kudasimbura by’agateganyo, umwarimu wagiye mu kiruhuko cyo kubyara kimara amezi atatu bigira ingaruka ku myigire y’abana ndetse n’ingengabihe y’amasomo y’umwaka. 

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko igiye gukurikirana uturere tutubahiriza amabwiriza yashyizweho avuga ko umwarimu wagiye mu kiruhuko cyo kubyara agomba kujya asimburwa kandi ababasimbura bakishyurwa.

Icyo kibazo kigaragara ku bigo binyuranye mu Karere ka Rubavu, aho abanyeshuri bavuga ko iyo umwarimu yagiye mu kiruhuko cyo kubyara, badakunze kubona umusimbura by’agateganyo ngo akomereze aho bari bageze isomo rye.

Ibi bituma basigara inyuma mu myigire yabo no gutakaza igihe kuko akenshi iyo isaha y’iryo somo igeze uwo mwanya waryo upfa ubusa.

Umunyeshuri umwe yagize ati “Yamaze igihe ababyaye, tubura umwali watwigisha iryo somo yatwigishaga, dutakaza amasomo gutyo.”

Undi yagize ati “Kandi turiho turiga mu bucucike tukumva bitubangamiye, ntitwige twisanzure bika tubangamira gutyo.”

Ibi ngo bikunze kugira ingaruka ku ngengabihe y’amasomo nk’uko bigarukwaho na bamwe mu barezi twaganiriye ariko batifuza ko umwirondoro wabo utangazwa, bagaragaza impungenge ku ireme ry’uburezi kuko amezi atatu y’umubyeyi wabyaye ari muri konje, ingana n’igihembwe cyose, iyo atabonye umusimbura bibavunisha.

Abarimu twaganiriye ntibifuje ko imyirondoro yabo itangazwa.

Umwe yagize ati “Byaba ngombwa tugasubira kuri horaire kugira ngo abo bana bataba innoccupee, umwarimu akagira amasaha y’ikirenga, akaba surcharge.”

Undi ati “porogaramu ntabwo igenda nk’uko yakagombye kugenda umwarimu nyiri somo ahari, urumva haba hariho imbogamizi.”

Hari uwavuze ko hari igihe umwarimu ajya mu kiruhuko cyo kubyara, ntihaboneke umusimbura bigatuma abasigaye bigisha abanyeshuri benshi.

Ati “Noneho mu ishuri ukabano hagiyemo abana 180 bari kwigishwa n’umwarimu umwe, ukabona n’ikibazo gikomeye, biba bisa nk’aho ari nka Padiri uri kwigisha abakirisitu muri kiliziya, abana barasakuza.”

Undi mwarimu  avuga ko inzego bireba ziakwiye gukemura iki kibazo.

Ati “Iicyakorwa wenda ni uko hateganywa abarimu, akarere ka kabiteganya, bakaba biteguye iteka gusimbura abagiye muri iyo konji ya materinite.”

Kuri ibi bibazo bikibangamiye ireme ry’uburezi mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’aka karere bwirinze kugira icyo bubivugaho.

Cyakora Minisiteri y’Uburezi yemeza ko iki kibazo yagikemuye ndetse ko hari n’amabwiriza yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, uturere twagombye kwifashisha nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC Dr Munyakazi Isaac.

Yagize ati “Ngira ngo ni uku bikurikirana neza mu rwego rw’akarere, tukamenye impamvu bikivurwa, ariko nka Minisitiri y’Uburezi dufatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta, twanatanze amabwiriza m’uturere hose avuga ko ababyeyi bagiye kubyara bagomba kujya basimburwa kandi ababasimbura bakishyurwa.”

Gusa, bamwe mu barezi bavuga ko n’aho byageragejwe, byakomwe mu nkokora no kutishyurwa, nk’uko bisobanurwa na Nsengiyumva Mapendo, umwe mu barezi basimbuye uwagiye mu kiruhuko cyo kubyara ariko ngo amaso yaheze mu kirere, hashyize umwaka.

Yagize ati “Ibyo mvuga byambayeho uga kora amezi atatu , na nyuma yayo mezi atatu ugategereza igihe nkingana n’umwaka utarishyurwa.”

Abarezi bakomeza basobanura ko itegeko riteganya ko umusimbura agomba guhabwa umushahara ungana n’uw’umwarimu ugitangira, gusa ngo naho byakozwe batungurwa nuko bagenerwa ku munsi amafaranga 1,000 y’u Rwanda nayo bategereza bagaheba.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top